Abantu bitwaje imbunda bateye u Rwanda baturutse i Burundi
Minisiteri y’Ingabo z’u Rwanda ibinyujije ku rubuga rwayo, yatangaje ko mu ijoro ryacyeye ku i saa sita n’iminota 20 hari abantu bataramenyekana bitwaje intwaro batera ibirindiro by’ingabo z’u Rwanda biri mu murenge wa Ruheru, Akarere ka Nyaruguru ho mu Ntara y’Amajyepfo.
Umuvugizi w’Ingabo z’u Rwanda, Lt Col Munyengango innocent yatangaje ko aba bateye u Rwanda nubwo bataramenyekana ariko ko baturutse mu gihugu cy’u Burundi, ko na nyuma yo gukubitwa inshuro n’Ingabo z’u Rwanda basubije aho bateye baturutse.
Itangazo, rikomeza rivuga ko mubateye bane bishwe ndetse imirambo yabo ntabwo yabashije gutwarwa na bagenzi babo. Basize kandi ibikoresho bya Gisirikare bitandukanye birimo intwaro na radiyo z’itumanaho za gisirikare bakoreshaga. Ku ruhande rw’Ingabo z’u Rwanda hakomeretse abasirikare batatu mu buryo bworoheje.
Lt Col Munyengango, avuga ko Ingabo z’u Rwanda zizeza Abanyarwanda ko zizafatira ingamba uwo ariwe wese wabigizemo uruhare. Avuga ko kandi abateye bari bagambiriye Umudugudu ntangarugero wa Yanze, usanzwe ucungiwe umutekano n’ingabo z’u Rwanda. Ni mu ntera ya kilometero imwe uvuye ku mupaka uhuza u Rwanda n’u Burundi.
Abateye, baturutse kandi basubira i Burundi banyuze mu birindiro by’ingabo z’u Burundi ziri i Gihisi muri komine Bukinanyana, mu ntara ya Cibitoke”.
U Rwanda n‘u Burundi kuva mu mwaka wa 2015 umubano wabyo wagiye urangwa no kutoroherana, guterana amagambo rimwe na rimwe ndetse ugasanga na bimwe mu bitangazamakuru birenyegeza. Mu kwezi kwa Gicurasi uyu mwaka wa 2020 Ingabo z’u Rwanda zasohoye itangazo rivuga ko zakozanijeho n’iz’u Burundi mu kiyaga cya Rweru giherereye mu karere ka Bugezera ho mu Ntara y’Uburasirazuba.
Soma inkuru bijyanye hano: Ingabo z’u Rwanda n’iz’u Burundi zarasanye zikoresheje imbunda mu kiyaga cya Rweru
Munyaneza Theogene / intyoza.com