Banki nkuru y’u Rwanda-BNR yafunze amashami yose ya CAF Isonga
Nsanzabaganwa Monique, Guverineri wungirije muri Banki nkuru y’u Rwanda-BNR mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru mu biro by’Akarere ka Muhanga kuri uyu wa Gatanu Tariki 06 Nzeli 2019 yatangaje ko ikigo cy’Imari cyizwi nka CAF Isonga cyafunzwe burundu aho cyakoreraga hose bitewe n’imikorere mibi irimo n’igihombo.
Nsanzabaganwa, avuga ko BNR yafashe icyemezo cyo gufunga burundu CAF Isonga aho yakoreraga hose mu turere twa Muhanga, Kamonyi, Ruhango, Nyanza na Rulindo bitewe n’ibibazo birimo imicungire mibi n’igihombo cyayigejeje aho itari ikibasha no guha amafaranga abakiriya bayo.
CAF Isonga, ni ikigo cyari kimaze iminsi gifitanye ibibazo n’abaturage hirya no himo aho gikorera kugeza aho biyambaje inzego zitandukanye zikinjira mu kibazo, aho birangiye hafashwe icyemezo cyo kugifunga burundu.
Iminsi 60 niyo yahawe ikigo cyatsindiye isoko ryo kurangiza ibibazo by’iki kigo cy’imari cya CAF Isonga gifitanye n’abaturage bakibitsagamo imitungo yabo. Muri iyi minsi, harimo iminsi 40 kigomba kuba cyamaze kubarura buri wese ufite umutungo muri iki kigo ndetse n’abo cyagurije kimwe n’ibindi bibazo kugira ngo abasubizwa imitungo yabo bayihabwe ariko kandi n’abafite inguzanyo bahawe nabo basubize ibyo bahawe.
Nsanzabaganwa, avuga ko ku bibwira ko bahawe inguzanyo bakaba bazambura bitewe n’uko iki kigo cya CAF Isonga cyafunzwe ngo babyibagirwe kuko hari inzego zizafasha kurangiza ibibazo zirimo Polisi ndetse n’ubuyobozi busanzwe dore ko mbere y’ikiganiro n’itangazamakuru habanje inama yahuje BNR, ubuyobozi bw’Intara y’amajyepfo, Polisi n’izindi nzego.
Amakuru agera ku intyoza.com ni ay’uko BNR mbere yo kugirana inama n’itangazamakuru hari intumwa ndetse n’ubuyobozi babanje kugera ahakorera iki kigo cya CAF Isonga kugira ngo hatagira ubona amakuru mbere akaba yagira ibyo yangiza.
Inguzanyo ziri hanze nkuko BNR ibitangaza ngo zigera muri Miliyoni 350 z’amafaranga y’u Rwanda, mu gihe amafaranga agomba kwishyurwa akabakaba muri Miliyoni 250 y’u Rwanda. Ku ikubitiro ngo hazishyurwa abaturage bari bafite muri iki kigo amafaranga atarenga ibihumbi 500 (buri umwe) mu gihe abandi bazishyurwa gahoro gahoro bitewe n’uko umutungo w’ikigo uzagenda ugaruzwa. Abakoreraga CAF Isonga nabo ngo bagomba gukorerwa ibyo amategeko y’umurimo ateganya mu gihe uwaba yarahawe inguzanyo akibwira ko ari kure azashakishwa mu buryo bw’Amategeko.
Munyaneza Theogene / intyoza.com