Buruseli: Amasaha arasaga 48 hategerejwe umwanzuro ku rubanza rwa Neretse
Kuva kuri uyu wa kabiri tariki 17 Ukuboza 2019 ku i saa moya z’ijoro, inyangamugayo zigize inteko iburanisha urubanza rw’Umunyarwanda Fabien Neretse ukurikiranyweho ibyaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994, zinjiye ahiherereye ngo zifate umwanzuro ku bihano bigomba guhabwa Neretse ariko amasaha arasaga 48 abantu bagihanze amaso ko zasohoka.
Urubanza rw’umunyarwanda Fabien Neretse ruraburanishirizwa mu rukiko rwa rubanda i Buruseli mu gihugu cy’u Bubiligi, ubu nta gikorwa na kimwe kirimo gukorwa kuko imiryango yose ifunze bitewe n’uyu mwiherero.
Kuvuga ko imiryango ifunze ndetse nta n’igikorwa kirimo gukorwa ni uko ubusanzwe urubanza rwabaga, abantu b’ingeri zitandukanye bakarwitabira. Guhera ku munsi n’amasaha twavuze hejuru hari mu mwiherero utagira undi muntu n’umwe ugomba kugera aho izi nyangamugayo ziri cyangwa se ahatagera kirogoya iyo ariyo yose.
Baba abapolisi, baba abanyamakuru basanzwe bakurikirana uru rubanza umunsi ku wundi, bose bari hanze ndetse nta n’undi wundi wagira aho anyura kuko bafunze imiryango yose.
Igiteye izi Nyangamugayo kwiherera ni ukugira ngo zemeze niba ibyaha Neretse Fabien akurikiranyweho bimuhama cyanga se bitamuhama, aho iyi nzira izakurikirwa no kugena ibihano mu gihe ibyaha byaba bimuhama cyangwa se akagirwa umwere.
Muri uyu mwiherero, inyangamugayo zifite ibibazo 18 zigomba gusubiza kandi zikabikorana ubushishozi. Impamvu ikomeye muri uku kwiherera ndetse no kwitondera uru rubanza ni uko imyanzuro ifashwe n’uru rukiko rwa rubanda nta handi ujuririrwa uretse muri Gasesamanza nayo ireba gusa niba ametegeko yarubahirijwe cyangwa se atarubahirijwe kuko itajya mu mizi y’ikibazo cyangwa se y’urubanza rwaciwe.
Kuwa Kane Tariki 07 Ugushyingo 2019 nibwo urubanza rwa Neretse Fabien rwatangiye I Buruseli mu Bubiligi. Ubuhamya bwari muri uru rukiko ni 126 nubwo ababutanze bose atariko bumviswe kuko hari abapfuye, hakaba n’abanze kwitaba urukiko ku mpamvu zitandukanye zirimo uburwayi, abavugaga ko batizeye umutekano wabo n’izindi.
Photo/Karegeya & internet
Munyaneza Theogene / intyoza.com