Ibihumbi by’abimukira bari mukivunge bajya muri America batatanijwe, basubizwa inyuma ku ngufu
Umurongo munini cyane w’abantu bagana muri Leta zunze ubumwe za Amerika n’amaguru batambamiwe n’abashinzwe umutekano ndetse hakoreshwa imbaraga ubwo bari bageze muri Guatemala.
Ibihumbi by’aba bantu bahagaritswe bari ku muhanda uri hafi y’umupaka wa Honduras ku cyumweru tariki 17 Mutarama 2021. Leta ya Guatemala ivuga ko itakwemera “ingendo zitemewe n’amategeko z’abantu benshi”.
Mu minsi micye ishize, ikigereranyo cy’abantu 7,000 binjiye muri Guatemala bahunga ubukene n’urugomo. Benshi bava muri Honduras baba bizeye kugenda bakagera muri Mexico, bakayambuka bagera ku mupaka wa leta zunze ubumwe za Amerika n’amaguru.
Mu ntangiriro z’uyu mwaka wa 2021, abantu babarirwa mu bihumbi mirongo bo muri Amerika yo hagati bagerageje kujya muri Amerika n’amaguru. Joe Biden, perezida watowe muri Amerika, yizeje kurangiza politiki zikakaye za Perezida Donald Trump ku bimukira.
Gusa ubutegetsi bwa Biden, buzajyaho kuwa gatatu tariki 20 mutarama 2021, bwaburiye abimukira ko bagomba kureka izo ngendo, kuko politiki ku bimukira za Amerika zitazahinduka umunsi umwe.
Habaye iki ubwo ikivunge cy’abimukira cyinjiraga muri Guatemala?
Ubwo aba bimukira binjiraga muri Guatemala berekeza ku mupaka wa Mexico, batangiriwe n’abashinzwe umutekano benshi. Bagerageje gukomeza ku ngufu, bituma abashinzwe umutekano nabo bakoresha imbaraga barabasunika, bakoresha inkoni n’imyuka iryana mu maso, hari benshi bakomeretse.
Benshi muri aba bimukira basubiye inyuma, abandi nabo bategerereza hafi aho ngo bazongere bazamuke bushya. Abandi bahungiye mu misozi iri hafi aho.
Guillermo Díaz ukuriye urwego rushinzwe abimukira rwa Guatemala yabwiye New York Times ati: “Ku bw’amahirwe abashinzwe umutekano babashije kubasubiza inyuma. Twasubije ibintu mu buryo mu gihe byari bikomeye cyane”.
Itangazo ryasohowe n’ibiro bya perezida w’iki gihugu rivuga ko “…Ibi bikorwa bitemewe by’abimukira mu kivunge ntabwo tuzabyemera niyo mpamvu turi gukorana n’ibihugu duturanye ngo dukemure iki kibazo”.
Kuki benshi bari guhunga ubu?
Bavuga ko gutotezwa, urugomo n’ubukene ari ibya buri munsi mu bihugu byabo. Ko ibintu byabaye bibi cyane kubera inkubi z’imiyaga ikabije zangije byinshi mu bihugu byo muri America yo hagati. Bityo mu gushaka ubuzima bwiza, bifuza kugera muri Amerika aho bizeye umutekano n’umurimo.
Dania Hinestrosa, w’imyaka 23 ari kugendana n’umwana we w’umukobwa, yabwiye ibiro ntaramakuru AFP ati: “Nta kazi, nta cyo kurya, niyo mpamvu nahisemo kujya muri Leta zunze ubumwe za Amerika”.
Icyizere ku bimukira ubutegetsi bushya bwa Biden butanga ni indi mpamvu ituma benshi ubu bari kugerageza kujya muri Amerika kuko uwo ari gusimbura atari aboroheye.
Ubutegetsi bwa Trump bwamaze kuvuga ko buzashyira imbere abimukira bari muri Amerika badafite ibyangombwa, ko butazibanda ku bashaka kujya muri Amerika ubu.
Ibivunge birenga 12 birimo ibihumbi byinshi by’abimukira byahagurutse mu bihugu bitandukanye bya Amerika y’epfo mu myaka ya vuba. Kimwe mu biheruka nkuko BBC ibitangaza, ni icyavuye muri Honduras mu kwa 10/2018, Trump yakise “igitero“. Ariko byagiye bisenyuka kubera guhangana nabyo k’ubutegetsi bwa Trump, washyize igitutu kuri Mexico, Guatemala, Hondura na El Salvador ngo barwanye ibi bivunge by’abimukira berekeza muri Amerika ya ruguru.
Munyaneza Theogene / intyoza.com