Intare yakoze ibidasanzwe yonsa icyana cy’Ingwe
Mu gihugu cya Tanzaniya, intare y’ingore mu buryo bwatangaje benshi, yakoze ibintu bidasanzwe ubwo yonsaga icyana cy’ingwe aho ndetse ikirinda icyagihungabanya. Ni ubwambere ibintu nk’ibi bigaragara.
Ibi bisimba, Intare ndetse n’iki cyana cy’ingwe byabonywe na Joop Van Der Linde ubwo yari munzu icumbikira abagenzi cyangwa se icumbikira ba mukerarugendo ya Ndutu Safari Lodge mu gihugu cya Tanzaniya mu gice cya parike ya Serengeti.
Iyi Ntare idasanzwe, yahawe izina rya Nosikitok, ifite imyaka 5 kandi igendana mu ijosi icyuma cyitwa GPS cyerekana aho igeze, ifite abana batatu bavutse hagati ya tariki 27-28 ukwezi kwa gatandatu.
Dr Luke Hunter, ukuriye abashinzwe gukurikirana ubuzima bw’ingwe no kuzirinda, yabwiye BBC dukesha iyi nkuru ko ibyabaye bitangaje, ko icyo yari azi ari uko intare ishobora gusa kurera no konsa ibyana by’iyindi ntare ariko ko ibyo yabonye bitandukanye cyane.
Atangaza ko nta nahamwe mu miryango y’ibikoko yari bwabone igikoko cyonsa icyana cy’ikindi gikoko cyo mubundi bwoko. Avuga ko ubundi akenshi usanga intare z’ingore zica ibyana by’intare iyo bihuye kubera kurwanira ibyo kurya, aha biratangaje rero kubona yonsa icyana cy’indi nyamaswa.
Dr Luke Hunter, yavuze ko iyi Ntare y’ingore yiswe Nosikitok ifite ibyana byayo bingana n’iki cy’ingwe, bifite hagati y’ibyumweru bibiri cyangwa bitatu. Iyi ntare kandi mu kurera iki cyana cy’ingwe iranakirinda ku buryo nta kintu na kimwe gishobora kugikoraho.
Kanda hano ujye ubona amakuru y’iwacu kandi isaha ku isaha kuri Facebook no kuri twitter
Intyoza.com