Kamonyi: Abana 187 basambanijwe mu mezi cumi bamwe muri bo barabyaye
Kuri uyu wa mbere tariki 25 Ugushyingo 2019 mu gikorwa cyo gutangiza ku mugaragaro ubukangurambaga bw’iminsi 16 yahariwe kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina, umuyobozi w’Akarere ka kamonyi Kayitesi Alice yavuze ko iri hohoterwa ari ikibazo mu karere ayoboye, ko mu mezi icumi gusa abana 187 basambanijwe barimo 72 babyaye. Yasabye ubufatanye n’imbaraga za buri wese muri iki kibazo.
Meya Kayitesi yabwiye abitabiriye uyu munsi w’itangizwa ry’iminsi 16 yahariwe ubukangurambaga ku kurwanya ihohoterwa, ko ihohoterwa rishingiye ku gitsina ari icyaha gikomeye kandi kiboneka mu karere ayoboye.
Ati“ Ihohoterwa rishingiye ku gitsina ni icyaha gikomeye kandi kigaragara n’aha mu karere kacu. By’umwihariko icyegeranyo dufite cy’amezi cumi gusa, kuva muri Mutarama kugera mu kwa cumi uyu mwaka, dufite abana 187 basambanijwe, harimo 72 babyaye”.
Uretse ibi kandi, uyu muyobozi akomeza avuga ko muri aka karere harimo abakobwa bamaze kubyarira iwabo bagera kuri 269, aba bakaba bari munsi y’imyaka 20 y’amavuko.
Muri ibi bibazo byugarije Kamonyi, Meya Kayitesi avuga ko imiryango 576 ariyo yabaruwe ibana n’amakimbirane ( Iyi mibare yose ni iy’igihe cy’amezi icumi gusa).
Akomeza avuga ko zimwe mu ngamba Akarere gafite harimo; Kwigisha by’umwihariko umuryango nyarwanda kuko ngo nk’ubuyobozi basanze ibyinshi mu bibazo bituruka mu muryango. Avuga ko bazongera imbaraga mu mugoroba w’Ababyeyi, inteko z’abaturage no gukorana n’abafatanyabikorwa b’akarere batandukanye.
Ubukangurambaga bw’iminsi 16 bwatangirijwe mu karere ka kamonyi ku rwego rw’Igihugu, buzarangwa n’ibikorwa bitandukanye bigamije kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina, kwigisha imiryango kurwanya no kwirinda amakimbirane n’ibindi. Insanganyamatsiko y’uyu mwaka igira iti“ Turerere u Rwanda turwanya isambanywa ry’abana”.
Munyaneza Theogene / intyoza.com