Kamonyi: Abana na Nyina bazindukiye ku kagari nyuma yo gukubitwa bakaburabuzwa n’umugabo
Mu ijoro ryo kuri uyu wa 10 rishyira 11 Gashyantare 2021, mu Mudugudu wa Byenene, Akagari ka Bibungo, umugore n’abana be batatu bazindukiye ku biro by’Akagari nyuma y’uko umugabo atashye ijoro abahondagura, akabamenesha.
Murekatete Perejiya, umugore wameneshejwe n’umugabo akirukankana n’abana be batatu bahunga inkoni, yabwiye intyoza.com ubwo yamusangaga ku biro by’Akagari ka Bibungo ko bahunze umugabo akaba na Se w’aba bana barimo ababuze uko bajya ku ishuri.
Avuga ko umugabo yatashye ijoro akinguza, mu gukingura ngo yahise yadukira umugore arahondagura, amuryamisha hasi amuhata imigeri. Avuga ko atari ubwa mbere akubitwa kuko inkoni zabaye nk’ibyo kurya bye, dore ko ngo anagendana imvune mu rubavu kubera ikibuye umugabo yahamukubise.
Murekatete, avuga ko ibibazo bye bizwi n’ubuyobozi bw’inzego z’ibanze, ariko ko kuri iyo nshuri yahisemo guhungira ku buyobozi ngo bamurengere, banarengere abana bashake uko batateshwa ishuri kubera urugomo rwa Se ubabyara avuga ko yamujujubije. Asaba kurenganurwa akareka guhora akubitwa no kwirukankana abana.
Dushimimana Abel, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Bibungo yabwiye intyoza.com ko uyu mugabo asanzwe yarananiranye, ko nyuma y’ibyo yakoze yahise atorongera ariko ko bagiye kumushakisha agashyikirizwa ubuyobozi, abana na Nyina bagasubizwa mu rugo.
Munyaneza Theogene / intyoza.com