Kamonyi/Rugalika: Umukecuru w’imyaka 66 yishwe atewe icyuma
Nyirampfakaramye Virijiniya, ku myaka 66 y’amavuko mu ijoro ry’uyu wa 28 Ukwakira 2020 yasanzwe yapfuye mu gashyamba kari hafi y’iwe muri Gatovu, Akagari ka Sheri. Bivugwa ko yavuye mu rugo yitabye abantu bamuhamagaye kuri terefone igendanwa.
Amakuru y’urupfu rw’uyu mukecuru yamenyekanye mu ma saa mbiri z’ijoro nyuma y’abamubonye aryamye mu gashyamba kari hafi y’iwe, bareba bagasanga yapfuye, iruhande rwe hari icyuma kandi bigaragara ko yagitewe, bahita batabaza.
Umugiraneza Martha, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Rugalika yahamirije intyoza.com ko aya makuru ari impamo. Ati “ Ni amakuru atari meza y’umukecuru wavukijwe ubuzima. Bamusanze mu gashyamba kari hafi y’iwe nko mu ma saa mbiri y’ijoro, bamubonye ko aharyamye kandi basanga yapfuye, ntawe uzi niba bahamushyize apfuye, ntawe uzi niba bahamuzanye bakahamwicira akahaguma, yari mugashyamba kandi yatewe icyuma kandi kinamuri iruhande”. Akomeza avuga ko icyuma yagitewe mu mbavu.
Gitifu Umugiraneza, avuga ko ku makuru bahawe ari uko uyu mukecuru yavuye iwe hagati ya saa kumi n’ebyiri n’igice na saa kumi n’ebyiri na mirongo itanu akazamuka ari abantu bamuhamagaye kuri terefone, kuva icyo gihe agenda ngo bongeye ku mubona aryamye aho mu gashyamba yapfuye. Akomeza avuga ko abaturage batabaye, inzego z’ubuyobozi n’iz’umutekano nazo zikahagera. Umurambo wajyanwe kwa muganga mu gihe iperereza ryatangiye gukorwa.
Amakuru agera ku intyoza.com ni uko bamwe mu baturage bavuga ko urupfu rw’uyu mukecuru ngo rushobora kuba rufite umuzi mu bibazo mu muryango, aho ndetse ngo uyu mukecuru bigeze no kumupatana ngo yicwe ariko icyo gihe uwari uje kumwica ngo akamugirira impuhwe.
Ku bijyanye n’uyu muzi w’ikibazo abaturage bakeka ko cyaba gifitanye isano n’urupfu rw’uyu mukecuru, turacyabicukumbura. Gusa ngo abamuhamagaye bivugwa ko bari bigize abakomisiyoneri, aho bwambere bavuganye nyuma bakagaruka bamuhamagara ngo aze barangize ibyo bavuganye.
Ubwanditsi