Kamonyi/Urugerero: Ibikorwa by’Urubyiruko biragaragaza imbaraga z’Igihugu kandi zubaka
Ugeze mu Murenge wa Kayenzi ahari Urugerero ruciye Ingando rw’abasore n’inkumi, ugatambagira ahari ibikorwa bamaze gukorera abaturage mu gihe kitarenze icyumweru bahageze, ubona imbaraga ziri muri aba basore n’inkumi bahigiye kuba imbaraga z’igihugu kandi zubaka.
Kubaka inzu z’imiryango ine (two in one ), kubaka uturima tw’igikoni 50, Guhanga umuhanda wa 5Km, Guhoma, Gutera igishahuro no gukurungira amazu 4( ya Two in one) yubakiwe abatishoboye batagira aho baba, Kubaka inzu y’Ibiro by’Umudugudu wa Remera, Gucukura Imirwanyasuri, Ubukangurambaga ku kurwanya imirire mibi, Ibiyobyabwenge, Ubwisungane mu kwivuza, Inda zitateganijwe, Itorero ry’umudugudu niyo mihigo aba basore n’inkumi bafite gukora mu gihe cy’iminsi 40 bazamara.
Mu gihe bageze aho bakorera urugerero mu cyanya cy’ishuri rya ASPEKA Kayenzi tariki 12 Gicurasi 2019, ibikorwa bamaze gukorera abaturage mu cyumweru kimwe gusa bigaragaza imbaraga zikomeye ziri muri uru rubyiruko. Bigaragaza kandi ubushake n’ubushobozi bafite mu kuganisha igihugu aheza.
Bamaze guhanga umuhanda ureshya na 1,404 Km bahaye agaciro k’amafaranga y’u Rwanda 359,000Frws, bamaze kubakira abaturage uturima tw’igikoni 6 dufite agaciro k’amafaranga ibihumbi 51 (51,000Frws), Gusiza no gutunganya aho bari kubaka inzu y’imiryango ine bimaze guhabwa agaciro k’amafaranga ibihumbi 650 ( 650,000Frws). Hari n’ibindi bikorwa bitandukanye barimo bakora bigoye guha agaciro byose bigaragaza ubushake by’urubyiruko rwiteguye guha igihugu imbaraga rufite.
Uru rubyiruko 317 ruhagarariye imidugudu 317 igize Akarere ka kamonyi. Mu kugera neza ku nshingano z’ibikorwa biyemeje bashyizwe mu mitwe y’intore itandukanye ari naho buri mutwe wahawe inshingano bitewe n’ibikorwa bigamijwe. Hari Umutwe w’Intore wahawe izina rya BENIMANA, hakaba ABADAHEMUKA, hakajyaho ABATANESHWA, hakaza kandi ABADAHERANWA.
Uko ari 317, abasore ni 158 mu gihe inkumi ari 159. Uretse ibikorwa biri mu mihigo twavuze haruguru bakomeje gukorera abaturage, aho bari banatozwa ndetse bakigishwa indangagaciro na kirazira by’umuco Nyarwanda, Gukunda Igihugu, bagatozwa Guteka, Kugira isuku, Gusasa n’ibindi bigamije kubaha uburere n’ubumenyi bibabashisha kuvamo abantu bafite umumaro kuri bo, mu miryango no ku Gihugu.
Bamwe muri aba basore n’inkumi bahamirije intyoza.com ko kwitabira uru rugerero ruciye ingando ari iby’agaciro kuri bo, ko bamaze kuhungukira byinshi bizabafasha kwiteza imbere no gufasha bagenzi babo bagamije kubaka Igihugu bifuza.
Niyongira Marie Grace, Intore iri mu mutwe w’ABADAHERANWA mu Isibo ya 2 ashima kuba yaraje ku rugerero akanishimira ibyo bari gukorera abaturage aho abibona nk’umusanzu wabo ku Gihugu mu gufasha abaturage kugira imibereho myiza.
Ati “ Ibikorwa turi gukora ni byiza. Tubona bizateza imbere igihugu cyacu kuko niba hari abadafite aho kuba tukaba turi kububakira bizabafasha kubona aho kuba kandi heza bakomeze gutera imbere. Ibyo turimo gukora ni isomo ryiza kubakiri bato, abo tungana n’abandi bafite ubushake n’umwete byo gukorera Igihugu. Aha nahigiye gukorera hamwe nk’urubyiuko mu bikorwa byo gufasha abaturage, nanjye biranyubaka”. Akomeza avuga ko gukorera hamwe no kugira intego bigeza umuntu aho yifuza.
Rugaba Landouard, atorezwa mu mutwe w’ABATANESHWA mu isibo ya 2. Avuga ko ibikorwa barimo abibona nk’ibyubaka Igihugu, bifasha benshi bikanabasigira amasomo ari nako ubwabo bigiramo byinshi bizabafasha mu rugendo rwo kwiyubaka no kubaka igihugu.
Ati “ Iyo umuturage agize akarima k’Igikoni arya indyo yuzuye akagira ubuzima bwiza, Igihugu kikabyungukiramo kuko abasha kwikorera no kugiteza imbere. Niba duhanze umuhanda, arawukoresha mu buryo butandukanye. Niba dukurungiye inzu nta mvunja, niba twubakiye utishoboye cyangwa tugacukura imirwanyasuri n’ibindi urumva ko byose ni ibikorwa bigamije iterambere”.
Akomeza avuga ko nubwo ibyo barimo ari ibikorwa bifasha abaturage mu nzira y’iterambere, nabo ngo birabaha amasomo kuko hari ibyo buri wese yigira kubandi atari asanzwe azi. Akangurira urubyiruko gukorera hamwe, kugana itorero ry’umudugudu no gukorera mu masibo bagashyira mu bikorwa ibyo batozwa, bagahuza ibitekerezo bagamije kwiteza imbere no kubaka Igihugu. Abibutsa kandi ko bageze mu gihe cya kora ndebe aho kuba mu bya vuga numve.
Urugerero ruciye Ingando ruhuza abanyeshuri barangije amashuri yisumbuye babarizwa mu mutwe w’Intore z’Inkomezamihigo. Batozwa indangagaciro na Kirazira z’umuco Nyarwanda bibategurira kuba Abanyarwanda bizihiye Igihugu, kandi biteguye kugikorera. Abitabira urugerero ruciye ingando batoranywa hagendewe ku myitwarire n’amanota bagize mu mashuri. Muri uru rugerero, buri mudugudu urahagarariwe.
Intyoza.com yasuye urugerero n’ibikorwa barimo kuri uyu wa kabiri tariki 21 Gicurasi 2019.
Munyaneza Theogene / intyoza.com