Mushiki wa Perezida Trump ati “ Ni umubeshyi, indyarya itagira amahame igenderaho”
Mushiki mukuru wa Perezida Donald Trump wa Leta Zunze Ubumwe z’Amerika yashyize uyu musaza we ku karubanda, avuga ko ari umubeshyi “utagira amahame agenderaho”, nkuko amajwi yafashwe mu ibanga abihishura.
Ayo magambo akaze ya Maryanne Trump Barry wahoze ari umucamanza wa leta, yafashwe na mwisengeneza we Mary Trump watangaje igitabo mu kwezi gushize kinenga bikomeye Perezida Trump.
Madamu Barry yumvikana agira ati: “Ubutumwa bwe bwo kuri Twitter bwo gatsindwa, no kubeshya, Mana yanjye. Ni uburyarya n’ubugome”. Mary Trump yavuze ko yafashe amajwi ya nyirasenge nka gihamya yo kwirinda ko hagira umurega mu nkiko.
Perezida Trump utajya aripfana, yasubije kuri ibi bishya byahishuwe abinyujije mu itangazo ryasohowe n’ibiro bye bya White House agira ati: “Buri munsi, ni ikindi kintu, ni nde ubyitayeho”.
Iby’aya majwi byatangajwe bwa mbere n’ikinyamakuru The Washington Post, nyuma yaho ibiro ntaramakuru Associated Press nabyo birayatangaza biyacyesha icyo kinyamakuru.
‘ Trump ngo yari afite umuntu umukorera ibizamini’
Muri ayo majwi y’ibanga, Madamu Barry anenga gahunda ijyanye n’abimukira y’ubutegetsi bwa Trump, yatumye abana bafatirirwa mu bigo bibafunga byo ku mupaka.
Yagize ati: “Icyo ashaka gusa ni ugushimisha abamushyigikiye”. Igitabo cya Mary Trump yacyise ‘Too Much and Never Enough: How My Family Created the World’s Most Dangerous Man’. Ugenecyereje mu Kinyarwanda bishatse kuvuga ngo ‘Ufite byinshi cyane ariko bitamunyura na rimwe: Uko umuryango wanjye waremye umugabo uteje ibyago cyane kurusha abandi ku isi’.
Kimwe mu bikomeye Mary Trump avuga muri icyo gitabo cye, nkuko BBC ibitangaza, ni ukuntu sewabo yarishye amafaranga inshuti ye ngo imukorere ikizamini kizwi nka ‘SAT’ – gituma abanyeshuri bemererwa kwinjira muri kaminuza.
Madamu Barry agaruka kuri ibi muri ayo majwi, akavuga ko anibuka izina ry’iyo nshuti ye yamukoreye ikizamini. Ati: “Yemerewe kwiga muri Kaminuza ya Pennsylvania kuko yari afite umuntu wamukoreye ibizamini”.
Madamu Barry, mbere yashyigikiraga musaza we Donald ndetse yigeze kuvuga ko bafitanye umubano wa hafi. Yigeze kuvuga inkuru y’ukuntu musaza we yamusuye buri munsi yamaze mu bitaro ubwo yari yabazwe.
Ati: “Inshuro imwe yari kuba ihagije nk’inshingano. Uko ni ko urukundo rwigaragaza, iyo urengejeho”. Yanavuze ko “yari abizi neza akiri umwana ko atanagerageza kurushanwa na Donald”.
Munyaneza Theogene / intyoza.com