Rubavu: Amakuru yatanzwe n’abaturage yatumye hafatwa ukekwaho gukwirakwiza ibiyobyabwenge
Polisi ikorera mu karere ka Rubavu mu murenge wa Rubavu ku bufatanye n’abaturage, mu mpera z’iki cyumweru tariki 03 Mutarama 2020 yafashe umusore witwa Gashavu Ngaboyisonga w’imyaka 26 y’amavuko, yafatanwe udupfunyika tw’urumogi 1,600 yari avanye mu gihugu cy’abaturanyi.
Umuvugizi wa Polisi mu ntara y’Iburengerazuba, Chief Inspector of Police (CIP) Emmanuel Kayigi, avuga ko uyu musore yafatiwe mu mudugudu wa Murambi, akagari ka Buhaza mu murenge wa Rubavu biturutse ku makuru yatanzwe n’abaturage.
Yagize ati: “Uyu musore yari avuye mu gihuhgu cy’abaturanyi cya Repuburika iharanira Demukarasi ya Congo afite urwo rumogi anyura mu nzira zitemewe, abaturage bamubonye bagira amakenga bahita bihutira guha amakuru Polisi, iraza iramufata imusangana urwo rumogi”.
CIP Kayigi, yakanguriye abaturage kutishora mu bikorwa bibi bibaganisha mu biyobyabwenge, cyangwa kubinywa kuko bidindiza iterambere ryabo.
Yagize ati:“ Ibiyobyabwenge, uwabyishoyemo nta terambere bimugezaho, yaba ubinywa cyangwa ubicuruza, bitewe n’uko baba barimo gukora ibyaha. Iyo bafashwe bashyikirizwa ubutabera, byongeye kandi ibiyobyabwenge byangiza ubuzima bw’ubikoresha ndetse bikaba intandaro y’ibyaha bitandukanye biteza umutekano muke mu muryango nyarwanda”.
CIP Kayigi yibukije abaturage ko guca burundu abacuruza bakanakwirakwiza ibiyobyabwenge bisaba imbaraga za buri wese no gukorera hamwe hatangwa amakuru ku gihe y’abo babiketseho nk’uko aba baturage bo mu mudugudu wa Murambi babigenje.
Yongeyeho ko Polisi y’u Rwanda izi amayeri yose abantu bishora mu biyobyabwenge bakoresha, ikindi kandi ni uko ku bufatanye n’abaturage ndetse n’izindi nzego abagifite umugambi wo kubyishoramo batazabura gufatwa bagashyikirizwa ubutabera.
Uyu musore wafatanwe urumogi yashyikirijwe urwego rw’igihugu rw’ubugenzacyaha (RIB) sitasiyo ya Gisenyi ngo akurikiranwe ku byaha akekwaho.
Itegeko nº68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange, ingingo ya 263 ivuga ko umuntu wese ukora, uhinga, uhindura, utunda, ubika, uha undi, ugurisha mu gihugu ibiyobyabwenge cyangwa urusobe rw’imiti ikoreshwa nka byo mu buryo bunyuranije n’amategeko, aba akoze icyaha.
Iyo abihamijwe n’urukiko ahanishwa igifungo cya burundu n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda arenze miliyoni makumyabiri (20.000.000 FRW) ariko atarenze miliyoni mirongo itatu (30.000.000 FRW) ku byerekeye ibiyobyabwenge bihambaye harimo n’urumogi.
intyoza.com