Sudani y’Epfo: Intumwa z’u Rwanda n’Abapolisi barwo bari mu butumwa bw’amahoro batangiye gupimwa Covid-19
Guhera kuri uyu wa Kabiri tariki ya 09 Kamena 2020 nibwo Minisiteri y’ubuzima mu Rwanda yatangiye igikorwa cyo gusuzuma icyorezo cya COVID-19 mu banyarwanda bari mu butumwa bw’umuryango w’abibumbye bwo kubungabunga amahoro mu gihugu cya Sudani y’Epfo.
Ni igikorwa cyatangiriye ahitwa Malakal, basuzuma abapolisi bagera kuri 239 bariyo (bagombye kuba 240 ariko umwe yabavuyemo). Ni nyuma yuko tariki ya 02 Kamena 2020 PC Mbabazi Enid, umwe mu bapolisi bari muri aka gace ahitanywe n’icyorezo cya COVID-19.
Umuyobozi w’itsinda ry’abapolisi bari i Malakal, Senior Superintendent of Police (SSP) Fabien Musinguzi yavuze ko n’ubwo bakiri mu kababaro ka mugenzi wabo bakomeje gushyira mu bikorwa inshingano zabo zo kubungabunga amahoro muri kiriya gihugu.
Yagize ati “Dukomeje kuzuza inshingano zacu zo kubungabunga amahoro hano n’ubwo tukiri mu kababaro ka mugenzi wacu PC Mbabazi Enid. Yapfiriye mu gikorwa cy’amahoro n’umutekano, tuzakomeza gutanga umusanzu w’ibyo yaharaniraga ariko tunazirikana amabwiriza y’ishami ry’umuryango w’abibumbye ryita ku buzima (WHO).”
SSP Musinguzi, avuga ko bubahiriza amabwiriza ajyanye no guhana intera hagati y’umuntu n’undi aho bari hose, kwambara agapfumukanwa, gukaraba mu ntoki kenshi gashoboka bakoresheje amazi meza n’isabune ndetse birinda gusuhuzanya bakoranaho.
Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, Commissioner of Police (CP) John Bosco Kabera avuga ko igikorwa cyo gusuzuma cyatangiriye i Malakal ariko kikazakomereza n’ahandi hari abanyarwanda bari mu butumwa bwo kubungabunga amahoro mu gihugu cya Sudani y’Epfo.
Yagize ati “Igikorwa cyo gusuzuma abapolisi bari i Malakal cyarangiye mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu tariki ya 10 Kamena 2020 ariko kizakomereza no mu bandi bari i Juba naho ni muri Sudani y’Epfo”.
Usibye abapolisi b’u Rwanda, urubuga rwa Polisi dukesha iyi nkuru rutangaza ko Minisiteri y’ubuzima inasuzuma abagize urwego rw’imfungwa n’abagororwa ndetse n’abasirikare bose bahagarariye u Rwanda mu butumwa bwo kubungabunga amahoro muri iki gihugu cya Sudani y’Epfo.
Gahunda yo gusuzuma intumwa z’u Rwanda ziri mu butumwa bwo kubungabunga amahoro mu mahanga iri mu ngamba zafashwe n’u Rwanda mu rwego rwo kurinda abaturage barwo icyorezo cya Koronavirusi. Ibi kandi bikiyongera ku kubakangurira kwambara udupfukamunwa aho bari hose, gukaraba mu ntoki n’amazi meza n’isabune no gukaraba umuti w’isuku( Hand Sanitizer).
Munyaneza Theogene / intyoza.com