Yesu Kirisitu yaza none yaza ejo ikibazo si igihe – Intumwa Masasu
Intumwa y’Imana Yoshua Masasu Ndagijimana umuyobozi wa Evangelical Restoration church ( Itorero ry’Ivugabutumwa n’Isanamitima ),avuga ko abakirisitu badakwiye guterwa ubwoba no kugaruka kwa Yesu kirisitu bibaza ku by’ibihe byo kugaruka kwe.
Ni mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru kuri uyu wa 6 Ukwakira 2015 aho yavuze ko abakirisitu bagomba guhora biteguye aho kwita kubihe bya none cyangwa ejo ngo kuko hari benshi biha guhanura kandi badakoreshejwe na Mwuka wera bagashyira abantu mubuyobe .
Masasu , avuga ko mu mwaka wa 1984 aribwo yaje mu Rwanda bwambere avuye mu cyahoze kitwa Zayire ubu yabaye Kongo aho icyogihe yari arangije kaminuza aje gushaka akazi nubwo nyuma yaje gusanga ari Imana yari yamutumye mugihugu cye.
Intumwa Masasu avuga ko akazi atabashije ku kabona ko gusa mu gusubira kongo muri icyo gihe ageze bigogwe aribwo yumvise ijwi ry’Imana rimuhamagarira kujya gushyikiriza ubutumwa bwiza abanyarwanda bari imahanga.
Itorero Jerusalem ministry niryo yatangije aho yari imahanga aho nyuma y’imyaka 10 gusa yagarutse mu Rwanda nyuma ya jenoside yakorewe abatutsi muri Mata 1994 ari nabwo havutse Evangelical Restoration church ( itorero ry’Ivugabutumwa n’Isanamitima ).
Intumwa Masasu yavuze ko iri torero rifite gahunda ndende yo kugarurira imana abana bayo ko kandi rikorera mu Rwanda ndetse n’ahandi hatandukanye ku Isi rikaba ari umwimerere wazanywe n’abanyarwanda atari abanyamahanga.
Abazwa ku kibazo cya bamwe mu bayobozi b’amadini n’amatorero bahanura ibyo kugaruka kwa Yesu kirisitu , Yoshua Masasu yavuze ko ikibazo atari umunsi cyangwa igihe ahubwo ko abantu bagomba gohora biteguye yaza none cyangwa ejo.
Itorero rya Masoro riyobowe na Lydia masasu aho yatangarije itangazamakuru ko atarihawe kubw’umugabo ko ahubwo ari umuhamagaro w’Imana ko kandi yumva nta mpamvu yo kudakorera Imana mugihe imushaka mu murimo wayo.
Uru rusengero rwa Masoro ni rushya aho rwuzuye rutwaye amafaranga agera kuri Miliyari y’u Rwanda rukaba ruzatahwa ku mugaragaro kuri icyi cyumweru taliki ya 11 Ukwakira 2015 aho abakirisitu bose bahamagarirwa kujya kwifatanya mu gukurira Imana ubwatsi bayishimira ibyiza ikomeje kubafashamo cyane ko hazaba hari abavugabutumwa bavuye hafi na kure.
Intumwa Masasu avuga ko kiriya cyumweru cyose cyo guhera kuwa 11 Ukwakira giteganyijwemo byinshi byiza bijyanye n’ibiterane ndetse n’ibindi bikorwa bitandukanye byo guhesha Imana icyubahiro aho hazaba hari n’abahanzi bazabasusurutsa mu ndirimbo.