Afungiye kuri Polisi ya Runda nyuma yo kwica umuntu
Nyuma yo kwica umubyeyi w’imyaka isaga 55 amutemye n’umuhoro ubu afungiye kuri Polisi.
Nyiramatama Beatrice w’imyaka isaga 55 wari utuye mu mudugudu wa kirega , akagari ka Kigese umurenge wa rugarika mu karere ka Kamonyi , yishwe atemeshejwe umuhoro ubwo yari iwe ku gicamunsi cy’italiki 19 ukuboza 2015 ahagana saa munani .
Habanabakize Louis bakunda kwita Nzababa wishe uyu mubyeyi amutemye akoresheje umuhoro ubwo yari amusanze iwe atetse, ngo yahise yirukira kuri polisi nubwo yarakurikiwe n’abaturage bashakaga kumufata ngo bamushyikirize ubuyobozi .
Nyirankunzi Selaphine , umuyobozi w’umudugudu wa kirega wabereyemo aya mahano aganira n’intyoza.com k’umurongo wa telefone, avuga ko ibyabaye bishingiye k’urwangano ngo kuko mu bihe bishize uyu muhungu yari yarishyizemo uyu nyakwigendera amushinja kumwicira umubyeyi amuroze ariko hakabura ibimenyetso ubwo ikibazo cyagezwaga mu buyobozi.
Nyuma y’aho umuhungu ngo yaje kwiba igitenge cy’uyu nyakwigendera , amurega mu buyobozi aramutsinda hanyuma yemera kuzamwishyura aho igitenge cyibwe bari bagihaye agaciro k’ibihumbi 3000fr, aho kugirango amwishyure akaba yamwishe.
Nyirankunzi , umuyobozi w’umudugudu avuga ko mu busanzwe nta kibazo kindi bari bazi uretse kuba uyu habanabakize yaramwibiye igitenge akaba na mbere yarigeze ashinja nyakwigendera kumwicira umubyeyi akoresheje amarozi aho nabyo avuga ko byari bimaze igihe kuburyo bumvaga ko byashize .
Amakuru agera ku intyoza.com nuko uyu Habanabakize afungiye kuri polisi yo k’umurenge wa Runda akaba kandi kuri we yishimira ku kuba uyu Nyakwigendera yapfuye aho avuga ko kumva ko yapfuye kuriwe ari byiza ndetse akanemera icyaha no kwirengera ibyabaye.
Munyaneza Theogene
One Comment
Comments are closed.
Ariko ubu bwicanyi buterwa n’iki koko!
Umenya hakenewe ubushakashatsi da!