Kicukiro: Igikamyo cyabuze feri gihitana ubuzima bw’abantu n’ibintu
Ikamyo yikoreye umucanga, yabuze feri imanuka kicukiro umuhanda uva Gahanga iruhukira ahahoze isoko ariko yishe abantu yangiza byinshi.
Muri iki gitondo cy’uyu wa gatanu Taliki ya 10 Kamena 2016, mu masaha ya saa yine, ikamyo yakoze impanuka ikomeye ubwo yamanukaga mu muhanda uva Gahanga ya Kicukiro.
Iyi mpanuka, yabereye mu murenge wa Kicukiro, akagari ka Kicukiro kuri uriya muhanda wa kaburimbo unyura imbere y’akarere ka kicukiro umanuka gahanga ukomeza ahahoze isoko rya Kicukiro ugana Sonatube.
Sup Ndushabandi Jean Marie Vianney, umuvugizi wa Polisi y’Igihugu ishami rishinzwe umutekano mu muhanda, yabwiye intyoza.com ko icyateje iyi mpanuka ari ikamyo Mercedes Benz ifite Pulaki nomero RAA 124S aho yabuze feri.
Sup Ndushabandi, avuga ko muri iyi mpanuka abantu 7 barimo na Shoferi bahasize ubuzima mugihe abandi 9 bayikomerekeyemo naho ibinyabiziga 12 nabyo bikangirika.
Abakomeretse nkuko Sup Ndushabandi akomeza abivuga, bamwe bajyanywe mu bitaro bikuru bya Kaminuza nkuru y’u Rwanda bya Kigali CHUK abandi bajyanwa mu bitaro bya gisirikare i Kanombe KMH. imirambo yajyanywe mubitaro bya Kacyiru ( ibyahoze byitwa ibitaro bya Polisi).
Ibinyabiziga byangiritse ni ibyo iyi kamyo yasanze muri Parikingi ya Kicukiro Santere, iyi kamyo ngo yari ipakiye umucanga iva mubice bya Nyanza ya Kicukiro yaruhukiye ahahoze isoko rya Kicukiro.
Iyi niyo nkuru yuzuye tubagejejeho y’iyi mpanuka nkuko twari twabasezeranyije gukurikirana ibyayo.
Munyaneza Theogene / intyoza.com