Bugesera: Ubuyobozi mu gushaka byihuse umuti w’ ibibazo by’abaturage
Mu gihe Akarere ka Bugesera kitegura kwakira umukuru w’Igihugu, ubuyobozi bw’aka karere burarwana no kumenya no gukemura ibibazo by’abaturage.
Ubuyobozi bw’akarere ka Bugesera burangajwe imbere n’umuyobozi w’aka karere Nsanzumuhire Emmanuel, burakora uko bushoboye ngo bukemure byihuse ibibazo by’abaturage mu gihe bitegura kwakira umukuru w’Igihugu Paul Kagame.
Biteganyijwe ko Perezida Paul Kagame azasura aka karere muri uku kwezi kwa Nyakanga 2016. ubuyobozi burimo kugerageza kwegera abaturage, kumenya ibibazo bafite kugira ngo bwumve kandi bunagerageze kubikemura.
Byagiye bigaragara kenshi ko aho umukuru w’Igihugu agiye gusura no kuganira n’abaturage asanganizwa ibibazo byinshi biba bitarakemuwe n’inzego z’ibanze cyangwa se izindi nzego ziba zararangaranye abaturage mu bibazo byabo.
Muri iki gihe henshi mu turere dutandukanye, hashyizweho umunsi wihariye wo gusanga abaturage, bakaganirizwa ndetse bagafashwa gushaka ibisubizo by’ibibazo baba bafite aho kugira ngo umukuru w’Igihugu ajye abisanganizwa bitarakemuwe.
Ubwo ikinyamakuru intyoza.com kuri uyu wa Gatatu Taliki ya 22 Kamena 2016 cyageraga mu karere ka Bugesera mu murenge wa Rweru, abaturage bari benshi kandi baturutse mu mirenge itandukanye y’aka karere ngo barebe ko babona ibisubizo by’ibibazo byabo.
Bashyizwe mu matsinda, abaturage bandikwa buri umwe n’ikibazo afite kikandikwa ndetse ubuyobozi bufatanije n’abaturage bagashaka ibisubizo ako kanya aho bishoboka nubwo harimo abatishimiraga uko bakemuriwe ikibazo ndetse bakavuga ko bategereje Perezida Kagame.
Bamwe mu baganiriye n’intyoza.com batifuje gutangaza amazina yabo, batangaje ko batanyuzwe n’uko bakemuriwe ibibazo, bavuga ko bategereje kuzasubizwa n’umukuru w’Igihugu mu gihe bazabasha ku mugeraho.
Uretse kandi kuba ubuyobozi bw’akarere burimo gukemura ibibazo by’abaturage ndetse by’umwihariko bukaba bwari bwagiye aho biteganyijwe ko umukuru w’Igihugu azajya, imihanda ihagera ndetse n’ibindi bikorwa birimo gutungwanya mu buryo budasanzwe.
Abaturage bamwe mu baganiriye n’intyoza.com, batangaje ko imbaraga babona zirimo gukoreshwa hatunganywa imihanda n’ibindi bikorwa ngo iyaba byahoragaho bidategereje ukuza kwa Perezida wa Repubulika.
Munyaneza Theogene / intyoza.com