Urubyiruko rwatakambiye Perezida Paul Kagame ku mategeko aruzitira
Perezida wa Repubulika Paul Kagame, yasabye ko ibibera inzitizi urubyiruko byakurwa mu nzira rukabasha gukora amakoperative ruhuriramo ndetse n’ibitanoze bikanozwa.
Kuri uyu wa mbere Taliki ya 26 Kamena 2016, Perezida wa Repubulika Paul Kagame, yaganiriye n’urubyiruko rushoje itorero ry’Inkomezamihigo. Perezida Kagame yasabye ko ibidasobanutse bikwiye kusobanuka.
Nyuma y’uko urubyiruko rugaragarije Perezida wa Repubulika Paul Kagame inzitizi zo kuba hari itegeko mu makoperative riruzitira mu kwishingira amakoperative, perezida wa Repubulika yasabye ababishinzwe gukora gahunda ituma urubyiruko rudahezwa.
Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul kagame, ubwo yasabaga ushinzwe amakoperative gusobanura ikibazo gituma urubyiruko ruzitirwa n’itegeko ngo rirubuza gukora koperative yarwo, aho kubisobanura ahubwo yateye urujijo bitera Perezida kwerekana ko abashinzwe amakoperative ubwabo batumva ibintu.
Perezida Kagame yagize ati:” Njye ntabwo numva ikibazo rwose aho kiri, ariko abatabyumva bwambere ni abashinzwe amakoperative, ashinzwe amakoperative ariko niwe ubanje bwambere kudushyira murujijo (Confusion).
Perezida Paul Kagame, yasabye ko ibintu bidasobanutse bivanwa mu nzira, asaba ko ibintu birushaho gusobanurwa, byaba Itegeko cyangwa se uburyo ibintu bisobanurwa cyangwa se ibishyirwa mu buryo butaribwo bigakorwa neza aho gutera ikibazo.
Uru rubyiruko mu gushimira perezida wa Repubulika, rwamwijeje ku muba hafi, kumushyigikira no gufatanya nawe muri byose rutekereza kubyakubaka Igihugu.
Munyaneza Theogene / intyoza.com