Ibipindi bigiye kuzasimbuzwa kwigishwa igisirikare – Perezida Kagame
Perezida wa Repubulika Paul Kagame, asoza itorero indangamirwa icyiciro cya 9, yavuze ko ubutaha mu cyiciro cya 10 hazigishwa cyane igisirikare kurusha ibipindi.
Asoza ku mugaragaro itorero indangamirwa rigizwe n’abasore n’inkumi biga mu Rwanda no mu mahanga ryaberaga i Gabiro, kuri uyu wa Kabiri Taliki ya 19 Kamena 2016, Perezida Paul Kagame yasabye ko ubutaha hazigishwa cyane amasomo ajyanye n’igisirikare.
Urubyiruko rwitabiriye iri torero indangamirwa icyiciro cya cyenda, ni urwiga mu mashuri makuru na za kaminuza mu mahanga hamwe n’abarangije amashuri yisumbuye hano mu Rwanda bitegura kujya muri kaminuza ariko bagize amanota yo hejuru cyane.
Perezida wa Repubulika Paul Kagame, yasabye ko icyiciro cy’ubutaha cy’Indangamirwa cyazahurizwamo ibyiciro byose byabanje ariko kandi bakigishwa cyane igisirikare kuruta ibindi byose ku gira ngo mu gihe bibaye ngombwa babashe kumenya uko birwanaho.
Perezida wa Repubulika Paul Kagame, yavuze ko ubutaha bazagabanya ibipindi bya Rucagu na Kaboneka bitari ukubigabanya kubijyanye n’ireme ahubwo kugabanya umwanya wabyo kugira ngo umwanya w’imyitozo n’amasomo bya gisirikare bibe aribyo byibandwaho.
Perezida Paul Kagame, yabwiye iri torero indangamirwa ko mucyiciro cy’ubutaha kizaba ari icya cumi bazigishwa imbunda zose, uko zikoreshwa, kuzirinda cyane ko ngo nk’abo mu mahanga bagirirwa impungenge kuko ho kenshi bahora barasa abantu ku mihanda.
Perezida wa Repubulika Paul Kagame, mu nyigisho n’impanuro yahaye uru rubyiruko, yarusabye kutaba ibigwari ahubwo rugaharanira kwiteza imbere no guteza imbere igihugi cyarubyaye.
Itorero indangamirwa icyiciro cya cyenda ryasojwe kuri uyu wa kabiri Taliki ya 19 Nyakanga 2016 ryari rimaze ibyumweru bitatu, ryari rigizwe n’abahungu n’abakobwa bose hamwe 345, muribo 175 ni abakobwa naho abandi 170 bakaba abahungu.
Munyaneza Theogene / intyoza.com