Abanyamusanze, basabwe gukumira no kwirinda ihohoterwa ryo mu ngo
Umuyobozi w’akarere ka Musanze yasabye abatuye b’aka karere gufatanya mu kurwanya ihohoterwa ryo mu ngo.
Umuyobozi w’akarere ka Musanze, Musabyimaba Jean Claude yasabye abatuye aka karere kwirinda ihohoterwa ryo mu ngo no kudahishira abarikora.
Ubu butumwa, yabutanze Taliki 3 Kanama 2016 mu nama yagiranye n’abaturage b’umurenge wa Nkotsi.
Yababwiye ko ihohoterwa ryo mu ngo ahanini rigira ingaruka ku bagore n’abana abasaba ko buri gihe batanga amakuru y’ingo zibanye nabi cyangwa zirangwamo ihohoterwa.
Yarababwiye ati:”Umugabo cyangwa umugore uhohotera uwo bashakanye aba atanga urugero rubi ku bana babo ndetse n’abandi babana mu rugo. Kutumvikana hagati yabo biri mu bituma abana bahunga iwabo bakajya ku mihanda aho baba mu buzima bubi no kuhakorera ibyaha bitandukanye nko kunywa ibiyobyabwenge”.
Yongeyeho ati:”Amakimbirane nk’ayo ateza umutekano mucye, haba mu bagize umuryango no mu baturanyi babo, ibyo bikagira ingaruka ku iterambere. Murasabwa rero kudaceceke igihe mubona ahagaragara ihohoterwa iryo ariryo ryose”.
Ushinzwe imikoranire ya Polisi y’u Rwanda n’abaturage n’izindi nzego muri aka karere, Inspector of Police (IP) Viateur Ntiyamira Yababwiye ko amakimbirane mu miryango ahanini aterwa no gusesagura imitungo, ubusinzi cyane cyane bw’abagabo butuma banakubita abo bashakanye.
IP Ntiyamira, yasabye abo baturage kujya batanga amakuru ku mirongo itishyurwa yashyizweho, ajyanye n’ihohoterwa ryakorewe abana kuri 116; ajyanye n’irishingiye ku gitsina 3512, cyangwa bakagana sitasiyo za Polisi zibegereye.
Intyoza.com