Polisi y’u Rwanda yataye muri yombi abagabo 10 bazira ubucuruzi bw’amahembe y’inzovu
Abagabo bane bakomoka mu gihugu cya Gineya hamwe n’abanyarwanda batandatu, bafunzwe bazira ibiro 80 by’amahembe y’inzovu bashakaga kujyana muri Aziya.
Polisi y’u Rwanda ifunze abantu icumi barimo n’abanyamahanga kubera gucuruza amahembe y’inzovu, bafatiwe mu Rwanda berekeza ku mugabane wa Aziya kuyacuruzayo.
Umuvugizi wungirije wa Polisi y’u Rwanda , Chief Superintendent of Police (CSP) Lynder Nkuranga yavuze ko abacyekwaho ubwo bucuruzi butemewe barimo bane bakomoka mu gihugu cya Gineya, ndetse n’abanyarwanda batandatu.
Yagize ati:” Abacyekwaho gucuruza amahembe y’inzovu bafatanywe ibiro 80 by’amahembe y’inzovu, bafashwe ku buryo butandukanye mu minsi mike ishize , bashakaga kunyura mu Rwanda berekeza ku mugabane wa Aziya kuyacuruzayo .
Bivugwa ko aya mahembe y’inzovu yaba yaraturutse muri Tanzaniya n’ubwo aba bacyekwaho gukora ubu bucuruzi butemewe bw’ariya mahembe y’inzovu bo bavuga ko bayakuye muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo.
CSP Nkuranga yakomeje agira ati:” Iperereza ririmo gukorwa kugira ngo tumenye amakuru yose y’ubu bucuruzi butemewe ndetse n’abandi bose bafite aho bahuriye n’ibi bikorwa bafatwe kugira ngo amategeko yubahirizwe. U Rwanda ntirushobora kuba inzira y’ubucuruzi nk’ubu ndetse n’indiri y’abanyabyaha”.
Mu kwezi kwa Werurwe uyu mwaka, inkiko z’u Rwanda zari zakatiye abanyagineya batatu n’umunyarwanda umwe, igihano cy’igifungo cy’imyaka itandatu kubera gucuruza amahembe y’inzovu angana n’ibiro 88, icyo gihe bakaba bari bemeye icyo icyaha.
Afurika y’I Burasirazuba ikaba muri iki gihe ifite ikibazo cy’ubucuruzi bw’amahembe y’inzovu butemewe, ariko CSP Nkuranga akaba avuga ko Polisi y’u Rwanda itazihanganira ubuhigi bw’inyamaswa ubwo aribwo bwose ndetse n’ibindi byaha bitandukanye byambukiranya imipaka.
Mu kwezi kwa Werurwe kandi uyu mwaka, muri Uganda hafatiwe ibiro ibihumbi 4 by’amahembe y’inzovu.
Yakomeje kandi avuga ati:”mu rwego rwo kurengera ibidukikije n’inyamaswa, haba ku rwego rw’igihugu ndetse no ku rwego mpuzamahanga, dufite inshingano zo kurinda inzovu ku isi n’izindi nyamaswa muri rusange; Polisi y’u Rwanda yiyemeje kubahiriza amategeko yose arebana nabyo, kuko biri mu bufatanye isanzwe irimo ku rwego mpuzamahanga bwo kurwanya ibyaha byambukiranya imipaka”.
Munyaneza Theogene / intyoza.com