Guhabwa serivisi kubafite ubumuga ni uburenganzira nk’ubw’abandi bantu bose
Abafite ubumuga ni abantu nk’abandi, bakenera serivisi zinyuranye nk’iz’undi wese. Bakeneye kwiga, kwivuza, gutembera, kuganira no gukina. Kutazibona uko bazikeneye uburenganzira bwabo buba butubahirijwe, kandi bibagiraho ingaruka zikomeye zirimo no kubura ubuzima.
Ubwo hatahwaga ibikorwa byagenewe korohereza serivisi abafite ubumuga mu kigo nderabuzima cya Kinyinya, abafite ubumuga bagaragaje ko bahohoterwa cyangwa bakimwa uburenganzira n’ibigo byinshi baba bakeneyeho serivisi. Babinyujije mu gakinamico, umwana Gatesi ufite ubumuga yapfuye azize agasigane ka se na nyina mu kumuvuza. Undi ufite ubumuga bw’ingingo agendera mu kagare, yagarukiye ku muryango wa muganga kubera amadaraza(escaliers) ahari, ataha atabonanye na muganga. Naho umugabo ufite ubumuga bwo kutavuga, we yananiwe kumvikana na muganga ubwo yajyaga kwipimisha agakoko gatera SIDA.
Usibye n’agakinamico, ubuhamya bwa Twagirayezu Peteronila bukora ku mitima y’ababukurikiye. Uyu wahoze ari umwarimukazi akaza gutakaza ubushobozi bwo kubona ageze ku myaka 45, agaragaza akaga abafite ubumuga bahura nako iyo banduye agakoko gatera SIDA. Ati « kugira ubumuga ukandura SIDA bitera ihungabana rikaze. Ugira ubwo bumuga, ubukene n’akato warimo, hakiyongeramo gutereranwa n’abawe. Wagera kwa muganga ntubone serivisi zihabwa abandi barwayi ba SIDA ». Anongeraho ko n’ubonye imiti igabanya ubukana bwa Virusi itera SIDA, atabona indyo ifatika yo kuyiherekeza, bikamuviramo kunegekara.
Ubumuga ntawe butageraho
Mu bukangurambaga bw’Urugaga rw’imiryango y’abantu bafite ubumuga mu kurwanya SIDA no guteza imbere ubuzima, « Buri muntu wese ni candidat ku kugira ubumuga, yagombye guteganya uburyo bwo guha servisi abafite ubumuga we atarabugira ». UPHLS(Umbrella of Organisations of Persons with Disabilities in the fight against HIV/AIDS and for Health promotion) yifuza ko ibikorwa byo korohereza abafite ubumuga biba ahatangirwa serivisi hose.
Umunyamabanga nshingwabikorwa w’uru rugaga, Karangwa François Xavier agira ati “inzira y’abafite ubumuga yagombye kuba ku mashuri, amavuriro, inzu z’ubuyobozi n’ahandi, kandi yujuje ibisabwa”. Aha yatungaga agatoki abayishyiraho bikiza, ugasanga irahanamye(ifite pente nini). Ku bw’uyu muyobozi, ngo intego ni “ukugeza umuntu ufite ubumuga aho utabufite yifuza”.
Ibikorwa nk’ibi byamuritswe I Kinyinya muri Gasabo, biri no mu bindi bigo nderabuzima 4, kimwe kimwe muri buri ntara. Ibyo ni Nemba mu majyaruguru, Gatagara mu majyepfo, Rubengera mu burengerazuba, na Kabarore mu burasirazuba. Ibyo bikorwa bigizwe n’inzira y’abafite ubumuga, imisarane yabagenewe, n’aho baparika amagare yabo. Muri ibi bigo nderabuzima byose niko hari ibyo bikorwa, hakiyongeraho n’abakozi 5 bahuguriwe kwakira abafite ubumuga bwo kutavuga. Abo bakozi 5 muri buri kigo bafasha umuntu ufite ubumuga bwo kutavuga kuva ageze ku ivuriro, gukorerwa ifishi, gusuzumwa, gutanga ibizamini no guhabwa imiti.
Ibi bikorerwa muri aya mavuriro, byagombye kuba biri henshi. Akarere ka Gatsibo ngo kafashe iya mbere, gasaba ko ibiro by’imirenge yose igira inzira y’abafite ubumuga. Uyu mwanzuro na Gasabo iwugeze kure, kuko hamaze gushyirwaho umukozi wakira abafite ubumuga, akabafasha kugera kuri serivisi bakeneye ku karere.
Ibi byose bikorwa mu rwego rwo kubahiriza itegeko no 01/2007 ryo kuwa 20 Mutarama 2007 rirengera abantu bafite ubumuga muri rusange. Umutwe wa VI w’iri tegeko, uteganya uburenganzira bw’ufite ubumuga mu bijyanye no gutwara abantu, itumanaho no kugera ku bikorwa remezo. Mu ngingo ya 25 n’iya 26, rivuga ko inyubako zose zigomba kuba zorohereza abafite ubumuga kugera aho serivisi zitangirwa. Rivuga kandi ko”Imvugo z’amarenga, inyandiko ya ‘‘braille’’ n’ubundi buryo bufasha abafite ubumuga mu itumanaho; igihe bishoboka, bigomba gukoreshwa mu nama, mu makuru no mu bindi biganiro mbwirwaruhame”.
Kanda hano ujye ubona amakuru y’iwacu kandi isaha ku isaha kuri Facebook no kuri twitter
Munyaneza Théogène /intyoza.com