Abanyamuryango ba RPF-Inkotanyi bashyize umutima ku guha Serivise inoze umuturage
Inteko rusange y’abanyamuryango ba RPF – Inkotanyi mu karere ka Kamonyi yateranye kuri iki cyumweru, abayitabiriye bahurije ku kurushaho kunoza Serivise ihabwa umuturage hirindwa kwitana ba mwana mu gihe hari ikitanogejwe.
Kuri iki cyumweru taliki ya 6 ugushyingo 2016, abanyamuryango ba RPF – Inkotanyi mu karere ka Kamonyi, mubyo baganiriyeho bitandukanye bahurije ku kurushaho kunoza Serivise ihabwa umuturage, baharanira kumurinda gusiragizwa hamwe no kwitana ba mwana mu gihe hari ikitakozwe neza.
Mu byaganiriweho, byari bishingiye ku gushimangira ibikubiye mubyo bifuza ko byakorwa ndetse bikarushaho kunozwa mu mikorere n’imigirire y’Umuryango RPF – Inkotanyi mu myaka irindwi iri imbere. Byose bikubiye mu nkingi enye arizo: Imiyoborere myiza, Ubutabera, Ubukungu hamwe n’Imibereho myiza.
Tuyizere Thadee, uhagarariye umuryango RPF – Inkotangi mu karere ka Kamonyi akaba n’umuyobozi w’akarere wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu, yasabye ko mubikorwa byose cyane ibigenewe umuturage yabikorerwa neza, akakirwa neza, akigishwa ndetse agafashwa mu kurushaho kumva uburenganzira bwe mu bimugenerwa.
Tuyizere, avuga ko byinshi mu byifuzo by’abanyamuryango bishingiye ku gushaka ko umuturage arushaho kwegerezwa Serivisi nziza, inyinshi muzo akeneye akazegerezwa kugera aho atuye mukagari, izatangirwaga ku rwego rw’umurenge zikamanuka mukagari bityo n’izatangirwaga ku karere zikamanuka mu murenge zigenda zirushaho kumwegerezwa.
Tuyizere, yasabye abanyamuryango kurushaho kuba ijisho ry’umuryango nkuko umuryango RPF – Inkotanyi ariwo moteri ya Guverinoma nabo bakarushaho kuba intangarugero mu gufasha umuturage guhabwa Serivise nziza birinda kwicara cyane mubiro bakoreramo ukagira ngo ni Bateri y’imodoka dore ko ngo ariyo itajya iyivamo. Yasabye abakora bose ko bagomba kwegera ubaturage bakamuha Serivise akeneye.
Hon. Mukarugema Manzi Alphonsine, intumwa ya rubanda mu nteko ishinga amategeko akaba anashinzwe by’umwihariko akarere ka Kamonyi, yabwiye abitabiriye inteko rusange ko umuturage akwiye kwitabwaho, agahabwa Serivise nziza kandi inoze.
Hon. Mukarugema, yagarutse cyane kuri Serivise zihabwa umuturage ndetse anitsa ku isenyerwa ry’umuturage mu gihe yubatse inzu. Aha yavuze ko bitumvikana uburyo umuturage yubaka inzego zose mu mudugudu zihari no mu kagari zirebera hanyuma inzu yakuzura ukabona baje kuyisenya. Yeruriye aba bose ko nta gushidikanya ko umuturage aharenganira hatanirengagijwe ruswa kuko bigaragara ko iba yatanzwe. Yasabye ko ahubwo mu gihe ibi bibaye ubuyobozi buri aho umuturage yubakiye inzu kugera yuzuye igasenywa bwakagombye kubibazwa. Yanagize ati:” umuturage warenganijwe gutya, utahawe Serivise akeneye ni ruhare ki wamusaba kugira mu bikorwa umukeneyemo ngo aruguhe kandi hari uburenganzira bwe wamuvukije”.
Inteko rusange y’umuryango RPF – Inkotanyi, yashoje abayitabiriye bumvikanye ko bagiye gushyira imbaraga bafite hamwe mu rwego rwo kurushaho guha serivise nziza umuturage no kugira uruhare muri gahunda zose igihugu gishyize imbere hubakwa cyane ibikorwa biteganijwe muri gahunda y’imyaka irindwi iri imbere ariko kandi banarushaho gutegura amatora y’umukuru w’Igihugu ateganijwe umwaka utaha wa 2017.
Kanda hano ujye ubona amakuru y’iwacu kandi isaha ku isaha kuri Facebook no kuri twitter
Munyaneza Theogene / intyoza.com