Kamonyi: Abaturage bashaka Serivise mu irangamimerere barahangayitse
Abaturage bagana ibiro by’imirenge itandukanye bashaka Serivise z’irangamimerere bahangayikishijwe cyane no kuba nta bitabo by’irangamimerere biri mu mirenge.
Abagana ibiro by’imirenge itandukanye igize akarere ka Kamonyi bashaka Serivise zijyanye n’irangamimerere, bakomeje guhangayikishwa no kuba badahabwa Serivise bakeneye aho babwirwa ko nta bitabo bihari, ko byashize mu gihe igihe cyagenewe iki gikorwa kiri kugana k’umusozo.
Iki kibazo kimaze iminsi itari mike kigaragaye ahatari hacye mu mirenge igize akarere ka Kamonyi. Ahenshi ibyumweru bigera kuri bitatu birashize nta bitabo, bamwe mu baturage bavuga ko bahangayikishijwe no kuba ibi bitabo babwirwa ko byashize mu gihe ukwezi bise ukw’impuhwe kuribo kurimo kugera k’umusozo.
Bamwe mu baturage baganiriye n’ikinyamakuru intyoza.com batifuje gutangaza amazina yabo, bahamya ko aho ugeze ku biro by’umurenge muri aka karere ushaka Serivise zitandukanye z’irangamimerere bakubwira ko ibitabo by’irangamimerere byashize ko bategereje ibindi.
Udahemuka Aimable, umuyobozi w’akarere ka Kamonyi, aganira n’intyoza.com kuri iki kibazo kijyanye n’impungenge z’abaturage ku guhabwa serivise z’irangamimerere mu kwezi bavuga ko ari ukw’impuhwe, avuga ko iki kibazo akarere kakizi ndetse ko karimo gushaka uburyo ibi bitabo biboneka.
Yagize ati:” Aho mwumva ibitabo byashize, turimo turahamagaza ibindi kugira ngo Serivise zikomeze ariko turumva nta kibazo kiri buvuke, itariki twihaye irarangira byose byatunganye”.
Mu gihe ubuyobozi bw’akarere bwemeza ko bubona nta kibazo ko ndetse bwizera ko nta n’ikizabaho, abaturage bo bavuga ko Ukwezi bise ukw’impuhwe cyangwa ukw’imbabazi kuribo, igihe cyateganijwe kizwi kugomba kuba kurangiye gisatira umusozo. Itariki yatangajwe mu gihugu ko kuzarangiriraho ni iya 23 ukuboza 2016. Mu gihe hatagira igikorwa ngo iminsi yongerwe muri aka karere, benshi mu baturage bahamya ko kuribo babona ntacyo uku kwezi kwaba kwarabamariye kuko ngo igihe bamaze badashobora guhabwa iyi serivise ari kinini kandi byose ataribo biturutseho kuko ngo kuribo barabyitabiriye ariko bazitirwa n’ibitabo babwiwe ko byashize.
Kanda hano ujye ubona amakuru y’iwacu kandi isaha ku isaha kuri Facebook no kuri twitter
Munyaneza Theogene / intyoza.com