Abamotari bakorera mu mujyi wa Musanze basabwe kugira uruhare mu gukumira ibyaha
ACP Mutezintare Bertin, umuyobozi wa Polisi y’u Rwanda mu ntara y’amajyaruguru, mu nama yagiranye n’abamotari bagera kuri 600 bibumbiye mu mashyirahamwe atatu, yabasabye kugira uruhare mu gukumira ibyaha.
Umuyobozi wa Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’Amajyaruguru, Assistant Commissioner of Police (ACP) Bértin Mutezintare yasabye abatwara abagenzi kuri moto mu karere ka Musanze kwirinda no kugira uruhare mu gukumira ibyaha; byaba ibifitanye isano n’umurimo bakora ndetse n’ibindi muri rusange.
Yabibasabiye mu nama yagiranye na bo ku wa 27 Ukuboza 2016 mu kagari ka Ntenge, ho mu murenge wa Muhoza. Inama yitabiriwe n’abagera kuri 600 bibumbiye mu mashyirahamwe atatu, ari yo; COOTAMONO – UBUMWE, COOVATRAMO na COOTRAMO.
Mu butumwa yabagejejeho, Umuyobozi wa Polisi y’u Rwanda muri iyi Ntara yagize ati:”Hari bamwe mu bamotari bafatwa bapakiye ibiyobyabwenge na magendu kuri moto; abandi bakaba bafatwa bahetse ababifite. Mubyirinde, kandi mugire uruhare mu kubirwanya mutungira agatoki inzego zibishinzwe ababikora”.
Yabwiye abo bamotari ko mu bitera bamwe muri bo gukora cyangwa guteza impanuka mu muhanda harimo gutwara moto ku muvuduko urenze utegetswe, gukoresha telefone bayitwaye; harimo kwitaba uyibahamagayeho, kuyihamagaza ubwabo batwaye moto, gutwara abagenzi benshi, gutwara abagenzi n’imitwaro icyarimwe, no gutwara moto basinze cyangwa bananiwe; hanyuma abasaba kubyirinda.
ACP Mutezintare, yabasabye kubahiriza ibimenyetso n’ibyapa byo ku (mu) muhanda, guhagarara igihe cyose bahagaritswe n’umupolisi cyangwa undi muntu ubifitiye ububasha, kwambara umwambaro ubaranga igihe cyose bari muri iyo mirimo, no kwambara ingofero yabugenewe (Kasike); kandi bagahagurutsa moto umugenzi amaze kuyambara neza.
Yababwiye ati:”Kwica amategeko agenga imirimo mukora ni ugushyira mu kaga ubuzima bw’abakoresha inzira nyabagendwa. Nimuyubahiriza muzaba mutanze umusanzu ukomeye mu kubungabunga umutekano wo mu muhanda kandi muzaba murengeye ubuzima bwanyu ndetse n’ubw’andi bawukoresha”.
Yasabye abamotari kurangwa n’ubushishozi kugira ngo badatwara abafite ibiyobyabwenge, magendu, n’ibindi bitemewe.
Umuyobozi w’Impuzamashyirahamwe y’abamotari mu Ntara y’Amajyaruguru yitwa Cooperatives de Taxis Moto du Nord, Muberuka Safari yabwiye bagenzi be ati,” Hari bamwe muri twe birara; maze bakica amategeko atugenga; cyane cyane iyo bazi ko nta mupolisi uri mu cyerekezo bari kujyamo; ibyo ni byo bivamo gukora cyangwa guteza impanuka mu muhanda zikomeretsa ndetse zigahitana abantu. Twirinde gukorera ku ijisho; ahubwo twubahirize amategeko y’umuhanda kugira ngo turengere ubuzima bwacu, ubw’abo dutwaye kuri moto, ndetse n’ubw’abandi bakoresha umuhanda”.
Yakomeje agira ati:”Ntitugomba gutwarwa umutima n’amafaranga ngo twibagirwe ko umutekano usesuye dufite mu gihugu cyacu ari wo utuma dukora nta nkomyi iyi mirimo idutunze ndetse ikadutungira imiryango. Tugomba rero kugira uruhare mu kuwusigasira; twirinda ibyaha aho biva bikagera; kandi duha Polisi y’u Rwanda n’izindi nzego zibishinzwe amakuru atuma biburizwamo”.
Mu izina rya bagenzi be, yijeje Polisi y’u Rwanda ubufatanye mu kurwanya itundwa ry’ibiyobyabwenge, magendu, n’ibindi byaha.
Kanda hano ujye ubona amakuru y’iwacu kandi isaha ku isaha kuri Facebook no kuri twitter
Intyoza.com