Koffi Olomide icyamamare muri Muzika yamaze gusesekara i Kigali
Koffi Olomide, Umuhanzi akaba umuririmbyi ukomeye ndetse ukunzwe haba iwabo muri Kongo Kinshasa haba no hanze y’Igihugu cye yamaze gusesekara mu murwa mu kuru w’u Rwanda Kigali.
Izina Koffi Olomide, ni izina rivugwa muri aka karere n’ahatari hake ku Isi benshi bagahita bamenya nyiraryo kuko ari umwe mu baririmbyi bamaze igihe, bakanyujijeho ndetse na n’uyu munsi akaba agikunzwe n’abatari bake hamwe n’ibihangano bye. Koffi Olomide yamaze gusesekara mu murwa mukuru w’u Rwanda Kigali kuri uyu mugoroba wa tariki 29 ukuboza 2016.
Koffi Olomide, yageze Kigali benshi mu banyakigali bamaze kumenya amakuru yo kuza kwe cyane ko na Sosiyete ya Rwandair yamuzanye yari yagaragaje amafoto ari mu myiteguro yo kuza ubwo yifotozanyaga na bamwe mu bakozi ba Rwandair ari ku ndege yayo. Icyatangaje abatari bake ni uburyo amasaha ye yo kuhagera yagizwe ibanga ndetse ntanagire umwanya wo kwerekwa itangazamakuru, ikiganiro n’itangazamakuru ngo gishobora kuba kizaba nyuma k’umunsi n’amasaha ataramenyekana.
Koffi Olomide, aje gutaramira abanyarwanda aho azagira igitaramo muri Convention Center tariki ya 31 ukuboza 2016. Iki gitaramo kizaba ari ikinjirwamo n’umugabo kigasiba undi dore ko ibiciro n’aho kizabera atari ibya buri wese. Kwinjira muri iki gitaramo byashyizwe ku mafaranga y’u Rwanda ibihumbi 35 k’umuntu umwe ahasanzwe naho imyanya y’icyubahiro, ahazwi nka VIP hashyirwa ku bihumbi 50 k’umuntu umwe. Gusa abazishyira hamwe ari 10 bakishyura ibihumbi 500 bazakorerwa ameza bazasangiriraho.
Kanda hano ujye ubona amakuru y’iwacu kandi isaha ku isaha kuri Facebook no kuri twitter
Munyaneza Theogene / intyoza.com