Umuyobozi wa Polisi mu butumwa bwa Loni muri Sudani y’epfo yahaye ikaze abapolisi b’u Rwanda
Kuri uyu wa kabiri tariki ya 4 Mata 2017, Umuyobozi wa Polisi mu butumwa bw’Umuryango w’Abibumbye muri Sudani y’Epfo (UNMISS) Commissioner of Police (CP) Bruce Munyambo, yakiriye anaha ikaze itsinda ry’abapolisi b’abanyarwanda baherutse koherezwa na Polisi y’u Rwanda kujya kubungabunga amahoro muri icyo gihugu.
Iri tsinda ry’Abapolisi (FPU) b’u Rwanda rigizwe n’abapolisi 160, rikaba ryarasanzeyo bagenzi babo 240 bamaze igihe bariyo.
Ubwo yabakiraga anabaha ikaze, CP Munyambo yabasobanuriye uko umutekano wifashe muri rusange muri Sudani y’Epfo, anababwira abandi bapolisi bazafatanya mu kubungabunga amahoro n’ibihugu bakomokamo, ndetse n’abandi bafatanyabikorwa b’Umuryango w’Abibumbye bari muri icyo gihugu.
Yabibukije ko bagomba kuzakora akazi kabo uko bisabwa n’Umuryango w’Abibumbye, kandi bakazakorana bya hafi n’abandi bapolisi bakomoka mu bindi bihugu nabo bari muri Sudani y’Epfo.
Yanasuye agace ka Bentiu
Mu rwego rwo gukora akazi ke ka buri munsi ko gusura abapolisi bari mu butumwa bw’amahoro muri iki gihugu, kuwa gatatu tariki ya 5 Mata 2017, CP Munyambo yasuye abapolisi bashinzwe kurinda abasivili aho bari mu gace ka Bentiu gaherereye mu majyaruguru ya Sudani y’Epfo.
Ubwo yagezaga ijambo rye ku bapolisi bakora ibikorwa bitandukanye mu butumwa bw’amahoro, CP Munyambo yabashimiye uburyo bakorana neza n’abaturage; bikaba ari nabyo bituma muri ako gace ka Bentiu karimo amahoro n’umutekano.
Yagize ati:” Natangajwe cyane no gusanga hari imikoranire myiza hagati y’abapolisi, abaturage n’abandi. Ni byiza ko imikoranire nk’iyi yakomeza bityo amahoro n’umutekano bigakomeza kurangwa muri aka gace”.
Yakomeje ashimira abapolisi kuba bakomeje kurangwa n’imyitwarire myiza n’ishyaka ryo gukora neza akazi agira ati:” ibi byose biruzuzanya kandi ni ngombwa kuko bituma akazi ko kubungabunga amahoro n’umutekano gakorwa neza”.
Aka gace kashyizweho mu kwezi kwa Mutarama mu mwaka w’2014, hakaba harimo impunzi zirenga ibihumbi 100, aho abenshi muri bo ari abo mu bwoko bwa Nuer bw’uwahoze ari Visi-Perezida wa Sudani y’Epfo Riek Machar.
Amakimbirane n’imvururu byatangiye mu gihugu cya Sudani y’Epfo mu kwezi kw’Ukuboza 2013.
Mbere yo gusura aka gace ka Bentiu kabarizwamo izo mpunzi, Umuyobozi wa Polisi z’ibihugu biri mu butumwa bw’amahoro muri Sudani y’Epfo CP Bruce Munyambo, yari yabanje gusura abapolisi mu kandi gace ka Malakal, bikaba binateganyijwe ko azanasura n’abakorera Wau.
Kanda hano ujye ubona amakuru y’iwacu kandi isaha ku isaha kuri Facebook no kuri twitter
Intyoza.com