Gatsibo: Polisi y’u Rwanda yataye muri yombi abayobozi muzibanze bakaga umuturage ruswa
Nomero ya Polisi 112 abaturage bifashisha bashaka ubutabazi bw’ibanze, umuturage wo mu karere ka Gatsibo wayihamagaye yamufashije mu ifatwa ry’abayobozi 2 b’inzego z’ibanze bamwakaga ruswa ngo bamusubize inka ye bari bafashe bakeka ko ari injurano.
Polisi yo muri aka karere ivuga ko ku itariki ya 19 Mata 2017, umuturage witwa Nziyumvira Anastase w’imyaka 42 y’amavuko, ubwo yari avuye kugura inka mu mudugudu wa Simbwa akagari ka Simbwa mu masaha y’umugoroba, yageze mu mudugudu wa Gatoki akagari ka Kabeza mu murenge wa Kabarore, ahura n’irondo rimubaza ibyangombwa by’iyo nka arabibura kuko uwo bari bayiguze ntabyo yari amuhaye, nibwo abari ku irondo baketse ko ayibye, bamubwira ko bagiye kuyirarana, bugacya akajya gushaka ibyangombwa byayo bakabona kuyimusubiza.
Bwaracyeye Nziyumvira azana ibyangombwa byayo n’urupapuro yandikiwe n’uwo bayiguze, umuyobozi w’uyu mudugudu wa Gatoki witwa Bisanukuri JMV w’imyaka 45 y’amavuko ari kumwe na Muhayimana Cassien w’imyaka 45 y’amavuko ari naho iyi nka yari yaraye, banze kuyimusubiza atabahaye amafaranga ibihumbi 30.
Kubera ko yumvaga nta mpamvu yo gutanga ayo mafaranga, yiyambaje ubuyobozi bw’akagari, butegeka abo bayobozi b’umudugudu guha Nziyumvira inka ye nta yandi mananiza, ariko aba bayobozi bombi barabyanga bagumya kumubwira ko agomba kubaha ayo mafaranga.
Amaze kubona nta kundi yabigenza, yababwiye ko agiye kuyashaka, nibwo yahamagaye nomero ya Polisi 112 y’abashaka ubutabazi bw’ibanze, arabibatekerereza bahita bamuhuza na Polisi ya Gatsibo, iraza ifatira abo bagabo mu cyuho Nziyumvira ari kubaha ayo mafaranga. Ubu bakaba bafungiye kuri sitasiyo ya Polisi ya Kabarore.
Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu ntara y’Uburasirazuba Inspector of Polie (IP) Emmanuel Kayigi, yashimiye ubufatanye bugaragara hagati ya Polisi n’abaturage mu gukumira ibyaha, anashimira uyu muturage utaratinye kugaragaza akarengane ke.
Aha yavuze ati:”Biragaragara ko abaturage bamaze kumenya uburenganzira bwabo, kuko ntibagitinya kugaragaza ukuri. Abaturage bamaze kumenya ko nta muyobozi ugomba kubarenganya, turasaba n’abandi gushyiramo imbaraga berekana ababahohotera n’ababarenganya kuko bizatuma aba bayobozi gito bahesha isura mbi igihugu bafatwa.”
Ingingo ya 640 yo mu gitabo cy’amategeko ahana ibyaha mu Rwanda ihanisha icyaha cya ruswa igifungo kuva ku myaka 2 kugera kuri 5.
Kanda hano ujye ubona amakuru y’iwacu kandi isaha ku isaha kuri Facebook no kuri twitter
Intyoza.com