Kamonyi: Yirase ibyiza akesha Kagame, ashimagiza ibikorwa bitatuma amutenguha
Mu kwamamaza Perezida paul kagame, umukandida w’umuryango RPF-Inkotanyi mu matora y’umukuru w’Igihugu ya 2017 igikorwa cyabereye mu murenge wa Karama, umubyeyi Nikuze Cecile yamurase ibigwi anashimangira igituma abereye kuyobora u Rwanda.
Nikuze Cecile, umubyeyi w’imyaka 49 y’amavuko, kuri uyu wa kabiri tariki 18 Nyakanga 2017 ubwo yari mu gikorwa cyo kwamamaza Paul Kagame, umukandida w’Umuryango RPF-Inkotanyi mu murenge wa Karama, yahamije uburyo ubuzima bwiza afite ubu abukesha imiyoborere myiza ya Perezida paul Kagame, avuga ko kubwa Kagame yasubijwe ubuzima dore ko mu gihe cya Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994 yiciwe umugabo n’umwana agasigara ari wenyine.
Agira ati:” Kubera ubuyobozi bwiza bwa paul Kagame naje kugira ubuzima, Nshaka umugabo kuko hariho amahoro, ubu dufitanye abana batandatu, bariga bafite Mituweli, nta kibazo dufite. Ubu nta muntu wantora inda nka cyera kuko ntazifite, nzi kujya ahatunganyirizwa imisatsi ku bihangiye imirimo kubera nabo imiyoborere myiza ya Kagame wabigishije bakamenya gusokoza no gusuka n’iyindi.”
Nikuze, akomeza avuga ko cyera wasangaga abagore bahuzwa no gutorana inda ariko ubu ngo barahuzwa n’amatsinda bakaganira, bakizigama bagamije kwiteza imbere. Avuga kandi ko kubwa Perezida Kagame umugore yahawe Ijambo, ko umugore wa none atakiri umwe wahezwaga mugikari ngo umugabo ajye mu nama we asigare.
Nikuze, ahamya ko Perezida Paul Kagame, yatumye umugore yubahwa, ahabwa agaciro yari yarambuwe, arajijuka amenya gukora. Avuga ko imiyoborere myiza yanatumye umunyarwanda wese agira agaciro, ko kandi Kagame yazaniye amahirwe menshi umunyarwanda aho n’abafite ubushobozi bucye cyangwa batishoboye yabagabiye Inka, agaha abakecuru n’abasaza amasaziro meza n’ibindi.
Uretse gahunda ya Girinka, VUP, Ubudehe, Mituweli n’izindi, ibyo Kagame amaze gukorera u Rwanda n’abanyarwanda ngo ni iby’agaciro, bimuhesha gutorwa 100%, ko rero ngo kumutora ari ukumugaragariza icyizere buri wese amufitiye kandi amubonamo.
Nyuma y’uyu mubyeyi, Intyoza.com yaganiriye kandi n’umusaza Uwimana Sipiriyani, atuye mu murenge wa karama, avuga ko muri uyu murenge perezida Kagame yabagejeje kuri byinshi batajyaga batekereza cyera, begerejwe ibikorwa by’ubuvuzi aho bahawe ivuriro mu gihe mbere byabasabaga kujya muyindi mirenge kure kwivuza, bahawe isoko, amashanyarazi, amashuri n’ibindi.
Sipiriyani, avuga ko Perezida Kagame yaje guhamya ubumwe n’urukundo mu muryango, ko yatumye umugore agira ijambo ndetse n’umugabo akamwubaha kandi akamuha agaciro atari ukumubonamo umuntu udafite agaciro.
Agira ati” Ubundi umugore muri rusange nta jambo yagiraga kuva na cyera, yitwaga gusa umugore w’umugabo byonyine, agahera munsi y’inkono, akamenya igikoni ntamenye ndetse muruganiriro kuko atashoboraga kwicarana n’abagabo, ubu ijambo rye rihabwa agaciro, Perezida Kagame yatumye uburenganzira bw’umwe bungana n’ubwundi, tuzamutora 100%.”
Sipiriyani, avuga ko nk’abanyakarama ariko kandi abanyakamonyi muri rusange abona bagomba gutora Paul Kagame kugira ngo ibikorwa akomeje gukorera umunyarwanda bikomeze kwiyongera, abataragerwaho n’inka bazibone, imihanda n’ibindi bikorwa by’amajyambere ngo bikomeze kwiyongera, ubukungu bwiyongere kandi ubuzima burusheho kuba bwiza kuri buri wese, kumutora ngo ni uguhamya imiyoborere myiza.
Kanda hano ujye ubona amakuru y’iwacu kandi isaha ku isaha kuri Facebook no kuri twitter
Munyaneza Theogene / intyoza.com