Kamonyi: SACCO Ibonemo Gacurabwenge yatanze Moto za Miliyoni 15 ku bamotari
Abamotari bibumbiye muri Koperative KOSTAMOCA bahawe Moto 10 zifite agaciro ka Miliyoni 15 mu rwego rw’inguzanyo bazishyura mu gihe cy’imyaka ibiri, kwishyira hamwe kwabo nibyo bibahesheje kubona inguzanyo y’izi moto, kuri aba bamotari ngo iyi ni intangiriro yo kwiteza imbere.
Christine Uwizeyimana, umucungamutungo wa SACCO Ibonemo Gacurabwenge aganira n’intyoza.com ku itangwa ry’izi moto zifite agaciro ka Miliyoni 15 z’amafaranga y’u Rwanda, yatangaje ko kuzitanga nubwo ari inguzanyo igomba kwishyurwa ngo igitekerezo cyazanywe na Koperative y’abamotari ariko inguzanyo ibarwa ku mumotari nubwo na Koperative yamwishingiye mu rwego rwo gukomeza icyizere.
Agira ati” Mu bihe byatambutse twari twarahaye inguzanyo ya Moto abanyamuryango b’iyi Koperative babiri, babonye ko byabagiriye akamaro hanyuma bifuza ko twaha inguzanyo abandi banyamuryango bayo icumi.” Akomeza avuga ko abanyamuryango baka inguzanyo Koperative hanyuma nayo ikaza ikabishingira nubwo inguzanyo SACCO iyiha umwe umwe ku giti cye.
Ubuyobozi bwa SACCO Ibonemo Gacurabwenge, butangaza ko intego bufite ari ugutanga Serivise nziza, gufasha abanyamuryango bayo basaga ibihumbi 7 kwiteza imbere ariko kandi bakarushaho kwagura amarembo ku buryo buri muturage wa Gacurabwenge yibonamo.
Francois Uwihanganye, umwe mu bamotari 10 bahawe moto ku nguzanyo, yashimye uburyo bahawe iyi nguzanyo ndetse avuga ko ubu nibura umuntu uhawe moto nawe yiyumva nk’uwikorera, nta kwikanga ngo nyiri moto arayimwaka igihe ashakiye.
Bavakure Assinapol, ari mu icumi bahawe Moto, ahamya ko nta gishimisha nko kumva ko uretse gukorera abandi ukaba wikorera. Avuga ko gutwara moto uziko ari iyawe uba utangiye urugendo rwiza rwo kwiteza imbere, ashima Koperative yabafashije kubona iyi nguzanyo muri SACCO.
Emmanuel Nsengimana, umuyobozi w’inama y’ubuyobozi ya Koperative KOSTAMOCA yatangarije intyoza.com ko iyi nguzanyo ya Moto 10 zihawe abamotari iri mu rwego rwo gufasha umumotari kuva ku rwego rumwe ajya kurundi, kumufasha kwiteza imbere, agakora yikoresha atikaga shebuja ubyuka akamwambura moto akayiha undi.
Nsengimana, avuga ko buri mu motari wahawe moto yakoze uburyo agira ubwizigame muri Koperative buyifasha kumubera umwishingizi muri SACCO Ibonemo Gacurabwenge yabahaye iyi nguzanyo. Avuga kandi ko uko ubushobozi bw’abamotari babarizwa muri iyi Koperative buzajya buboneka bazajya bakora ubuvugizi butuma motari wese wujuje ibisabwa ashobora kubona Moto ye bwite.
Tuyizere Thedee, umuyobozi w’agateganyo w’Akarere ka kamonyi aganira n’intyoza.com nyuma yo gutanga izi moto aho akarere ka Kamonyi gakorera, yatangaje ko iki ari igikorwa cyiza aba bamotari na Koperative yabo bakoze kiganisha mu kwiteza imbere
Atangaza ko iki gikorwa gifitiye inyungu akarere mu rwego rwo gutanga akazi gahoraho kuri aba bamotari, ko bifasha umumotari kwiteza imbere n’umuryango we, ko kandi izi moto zizinjiza imisoro n’amahoro muri Leta bigafasha mu bukungu bw’Igihugu.
Agaciro ka moto imwe mu zatanzwe ni Miliyoni imwe n’ibihumbi magana ane mirongo itanu na kimwe y’u Rwanda( 1,451,000Fr), ku gira ngo moto ibe iy’umumotari burundu azishyura amafaranga angana na Miliyoni imwe n’ibihumbi magana cyenda y’u Rwanda( 1,900,000Fr) mu gihe cy’imyaka ibiri. Ubwizigame ku mumotari bu bashisha Koperative kumubera umwishingizi ni ibihumbi 300 by’u Rwanda.
Kanda hano ujye ubona amakuru y’iwacu kandi isaha ku isaha kuri Facebook no kuri twitter
Munyaneza Theogene / intyoza.com