Kamonyi: Ukekwaho gufata umwana w’umukobwa ku ngufu yatorotse mu buryo budasobanutse
Umwana w’umukobwa w’imyaka 17 y’amavuko wo mu basigajwe inyuma n’amateka, biravugwa ko kuri uyu wa gatandatu tariki 9 ukuboza 2017 yafashwe ku ngufu n’umugabo utuye mu kagari ka Karengera umurenge wa Musambira. Aho kwitaba Polisi yamutumije ibinyujije ku mukuru w’umudugudu bava inda imwe, yaratorotse, gucika kwe byateye urujijo.
Umwana w’umukobwa w’imyaka 17 y’amavuko, yavuye iwabo ku mugina aje gusura abavandimwe i Mbare ho mu murenge wa Musambira, kuri uyu wa gatandatu tariki 9 ukuboza 2017. Umugabo( tutavuga amazina) yaramwiriranywe ndetse ngo amufata ku ngufu. Ubu yaburiwe irengero.
Amakuru yamenyekanye ubwo umwana yajyanwaga kuri Sitasiyo ya Polisi y’umurenge wa Musambira. Polisi ngo yanditse urwandiko ruhamagaza uyu mugabo kwitaba iruha murumunawe ari nawe Mukuru w’umudugudu. Amakuru intyoza.com yabwiwe n’abaturage bo muri uyu mudugudu ubwo yahageraga, bavuga ko ngo mudugudu yaba yaraburiye mwenenyina ari nabyo ngo byavuyemo itoroka ryibazwaho n’abaturage.
Umwe mu bahagarariye inzego z’abagore-CNF muri Musambira waganiriye n’intyoza.com ari nawe wafashije uyu mwana kujya kwa muganga, yavuze ko ibyo yabonye n’ibyo yabwiwe bibabaje cyane.
Yagize ati ” Uwo mwana nabonye umuyobozi(umukuru)w’Umudugudu wa Nyarusange witwa Simoni ariwe umufite, njyewe ikintu nakoze kubera ko hari amahugurwa mazemo iminsi baduhuguye ko hari imiti uwafashwe ahabwa ituma adafata ubwandu cyangwa ngo atwite, nagiye kuri Polisi ndababwira, Komanda aramumpa mujyana kwa muganga ndamukurikirana, mugarura kuri Polisi ngo bagiye kumuha taransiferi (transfer), ariko ngeze kuri Polisi barambwira ngo umugabo bamwoherereje Konvokasiyo.”
Uyu mubyeyi uri mubahagarariye inzego z’Abagore-CNF, yabwiye intyoza.com ko ibyamubabaje bikanamutera kwibaza ari uburyo umuntu wakoze ihohotera rishingiye ku gitsina yohererezwa urupapuro rumutumiza kwitaba noneho rukanahabwa uwo bava inda imwe.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Karengera, Shabani yabwiye intyoza.com ko aya makuru yayamenye ariko ko icyo bihutiye gukora kwari ukujyana umwana kwa Muganga, avuga kandi ko kugeza ubu atazi aho uyu mugabo aherereye.
Uyu mukuru w’umudugudu abaturage bakemanga kuba yaburiye umuvandimwe, niwe hamwe n’irondo n’ushinzwe umutekano baherutse gukubita umuturage bakamusiga ari intere aho ndetse uyu muturage ubu yifuza ubufasha ngo kuko inkoni zamubyukirije uburwayi abana nabwo ubu akaba adashobora kujya guca inshuro.
Amakuruagera ku intyoza.com aravuga kandi ko uyu mwana wafashwe ku ngufu nyuma yo kugira ibi bibazo by’ihohoterwa rishingiye ku gitsina yagize ihungabana bikamuviramo kuva aho yari yaje gusura ku buryo hashidikanywa kuho yaba yagiye. Andi makuru akavuga ko yaba yagiye ka Nyirakuru.
Munyaneza Theogene / intyoza.com
2 Comments
Comments are closed.
Uyu mugabo wahohoteye umwana ashakishwe ahanwe,turamwamaganye kuko gufata ku ngufu abana ndetse no kubahohotera bigomba kwamaganwa na buri mu nyarwanda wese! Inzego z’umutekano turazizeye zizamuta muri yombi bitinze ashyikirizwe inkiko icyaha nikimuhama akanirwe urumukwiye.Twebwe mu murenge wa Muhazi twiyemeje gufatanya n’inzego za Leta na Polisi mu gutanga amakuru y’ihohoterwa iryo ariryo ryose!
umuntu abura ate? kereka niba yagiye mu ijuru kd ndacyeka ibyo yakoze Imana itamwakira. ni ashakishwe ahanwe kugirango ibyo byaha bicike