Umuhanzi Ama-G The Black yasezeranye imbere y’Amategeko, reba amwe mu mafoto utabona ahandi
Umuhanzi akaba n’umuririmbyi Hakizimana Hamani uzwi ku mazina y’ubuhanzi nka Ama-G The Black, yakoze ubukwe asezerana imbere y’amategeko mu murenge wa Runda Tariki 15 Ukuboza 2017, yasezeranye kubana akaramata n’umukobwa witwa Uwase Mafubo Liliane. Ihere ijisho amwe mu mafoto y’uwo munsi ku murenge utasanga ahandi:
Hakizimana Hamani ariwe Ama-G The Black, azwi cyane mu ndirimbo z’injyana ya HipHop hano mu Rwanda. Ubukwe bwe mu rwego rw’idini/itorero buteganijwe kuba muri uku kwezi kw’Ukuboza 2017 tariki 24 habura umunsi umwe ngo hizihizwe Noheli.
Munyaneza Theogene / intyoza.com