Gicumbi-Rubaya: Imvo n’imvano y’Umuforomo wavuzweho gusambanya umubyeyi yabyazaga
Umukozi mu kigo nderabuzima cya Rubaya ho mu karere ka Gicumbi, yavuzweho gusambanya umubyeyi yarimo kubyaza. Uyu muforomo yarafashwe arafungwa, nyuma y’ibyumweru bibiri yararekuwe. Yatangarije intyoza.com kuri uyu wa 14 Mata ukuri ku ifungwa rye.
Mu ijoro rya tariki 24 rishyira iya 25 Werurwe 2018 mu kigo nderabuzima cya Rubaya ho mu karere ka Gicumbi havuzwe ko umuforomo yasambanyije umubyeyi yarimo abyaza. Uyu mukozi yarafashwe arafungwa. Yamaze ibyumweru 2 afunzwe, aho afunguriwe yatangarije intyoza.com kuri uyu wa gatandatu tariki 14 Mata 2018 imvo n’imvano y’ifungwa rye.
Mbere yo kuvugana n’uyu muforomo, umunyamakuru yahamagaye umuyobozi we ku kigo nderabuzima cya Rubaya amubaza niba uyu mukozi we amakuru y’ifungurwa rye ayazi maze asubiza ati ” Numvise ko yafunguwe ariko ntabwo aragaruka mu kazi, ntabwo ndamubona.”
Uyu muforomo aganira n’umunyamakuru ubwo yamuhamagaraga ku murongo wa terefone ye ngendanwa, ku kibazo cy’amakuru yamuvuzweho yagize ati ” Byari uburyo bwo guharabika abantu ariko byaje kurangira ntacyo bifashe. Ukuri kwageze ahagaragara, byahise birangira bifata ubusa, byari bifite abantu bamwe bari babyihishe inyuma.”
Uyu muforomo, yatangaje kandi ko ibyamubayeho bishingiye ku mashyari y’ababa batifuriza umuntu ibyiza, batifuza ko atera imbere. Gusa ngo nyuma y’uko afashwe agafungwa ibyumweru 2 akarekurwa nkuko abivuga, ngo yiteguye vuba aha gusubira mu kazi. Nubwo kandi ngo ingaruka z’ibyamubayeho zitabura mu mibanire ye n’abandi bakozi mu kazi, avuga ko we yiteguye gukomeza gukora no gufatanya n’abandi basenyera umugozi umwe, buri wese agakora akazi ke uko agasabwa.
Munyaneza Theogene / intyoza.com