Ngororero-Nyange: Nta Mukobwa wizera kurongorwa atishyuye ikiguzi gishyirwaho n’abasore
Gusezerana imbere y’amategeko uri umukobwa mu Murenge wa Nyange ho mu karere ka Ngororero utatanze amafaranga ku musore mugiye kubana biragoye. Kwizere ko umuhungu atari bugutuburire uri umukobwa, ni ugufata amafaranga ukayabitsa Gitifu ubasezeranya ku gira ngo umusore ayahabwe mu maze gusezerana. Ibi ngo bishobora gutera bamwe kugumirwa.
Abakobwa bo mu Murenge wa Nyange bageze igihe cyo gusezerana n’abasore imbere y’amategeko, bahamya ko babangamiwe n’ikiguzi cy’amafaranga basabwa kwishyura abasore bagiye kubana mbere yo gushyira igikumwe ku masezerano yo gushyingirwa. Iki kiguzi bahamya ko hatagize igikorwa kiraza gutuma bamwe bagumirwa.
Mu gihe bikimeze gutya, abakobwa bavuga ko bigiye amayeri abasore mu rwego rwo kwirinda abashobora kubatekera imitwe ( ibyo bise kubatuburira) ugasanga babahaye amafaranga barayariye hanyuma bakabisubirana nti babarongore.
Umwe muri aba bakobwa yabwiye intyoza.com ati” Abasore bagira batya bakakwaka amafaranga, bitewe n’amikoro bakubonana. Bavuga ko ari ayo kugira uruhare mubyo baba bamaze gukora mu gihe mugiye kubana.”
Akomeza agira ati “ Gusa natwe twabigiye amayeri, nta mukobwa ukibaha amafaranga yose mutaratera igikumwe, wenda wamuha make ngo agire icyizere. Uyamuhaye yose ashobora kugutuburira ntabe ari wowe arongora. Amafaranga tuyabitsa Gitifu ugiye gusezeranya hanyuma ukabwira umusore ko ayabona mu maze gutera igikumwe kuko nibwo uba wizeye ko ari uwawe.”
Abasore b’uyu Murenge bavuga ko ibyo abakobwa bavuga ari ukuri, ko nta kuntu bavunikira byose ku mukobwa ugiye kuza kubana nabo ntacyo atanze kandi byitwa ko ari ibyabo bose.
Umwe muribo yagize ati “ None wajya kubana n’umukobwa akaza gutyo gusa mu rugo nta kintu yagufashije ku nzu aje kubamo kandi bucya agatangira kuvuga ngo ni iye, uziko hari n’ubwo haba akabazo ukaba ari wowe wirukanwa mubyo waruhiye cyangwa mukabigabana kandi ntacyo yazanye? Bagomba kugira uruhare nubwo rwaba ruto kuko musezerana ivangamutungo, bagomba kwerakana ko hari umusanzu kubyakozwe ajemo.”
Gaudence Mukasano, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nyange ntabwo ahakana ibivugwa n’aba bakobwa ndetse n’abasore. Avuga ko iki kibazo gihari ko gusa bagerageza gufasha abasore n’inkumi kumvako bidakwiye. Avuga kandi ko nawe bigeze bamubitsa amafaranga mbere yo gutera igikumwe.
Agira ati “ Icyo kibazo koko cyajyaga kibaho ariko turi mu bukangurambaga bwo kugira ngo urubyiruko rwumve ko urukundo atari ikiguzi. Nanjye nagiye mpura n’ibyo bibazo, biba ngombwa ko abo ngiye gushyingira mfata ya minsi irindwi yo kubanza kubigisha, nkorana inama n’urubyiruko ngo ndebe ko twaca uwo muco mubi.”
Akomeza ati “ Ukuntu bigenda, baba barumvikanye n’umuhungu, urugero; akubaka nk’inzu ya Miliyoni eshatu, bakumvikana ko umukobwa azamuha imwe n’igice, hanyuma akamuha ibihumbi magana atanu, akamubwira ko ni bamara gusezerana aribwo Miliyoni isigaye azayishyikira. Baza ku Murenge nkajya kubona barinjiye umukobwa ampereje amafaranga ati ba uyambikiye numara kudusezeranya umuhungu aze kuza uyamuhe.”
Gitifu avuga ko mu kubitswa aya mafaranga umukobwa amubwira ko hari ibyo yumvikanye n’umuhungu ariko ko agomba kubirangiza ari uko amaze kwizera ko bamaze gutera igikumwe.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Nyange, avuga ko hari n’ubukwe bwapfuye ubwo umukobwa yageraga ku murenge nta mafaranga yitwaje maze ngo umuhungu yamenya ko ntayo agahita ataha ariko Gitifu akaza kubimenya nyuma ko aricyo kibazo cyabaye.
Mu rwego rwo gufasha uru rubyiruko rugiye kubana, Ubuyobozi buvuga ko mu gihe umuhungu ariwe ugikwa umukobwa biri mu nshingano ze zo gushaka aho bazaba, ko bagomba kubahiriza umuco n’indangagaciro biranga umunyarwanda bakumva ko urukundo rutagurwa.
Mu gihe ubuyobozi buvuga ko nta mukobwa ukwiye gutanga ikiguzi cyo kubaka inzu agiye kubanamo n’umusore, bamwe mu basore bo muri uyu Murenge wa Nyange nti babikozwa. Bavuga ko abakobwa nabo bagomba kugira uruhare mu bikorwa umusore aba yakoze kuko ngo baba biyemeje bombi kuzabibanamo bikitwa ibyabo bombi.
Munyaneza Theogene / intyoza.com
One Comment
Comments are closed.
Ariko se ko numva urukundo rw’ubu ari kash amaherezo ra