Kamonyi-Runda: Polisi yongeye gutahura ahengerwa Kambuca nta byangombwa
Umugore wengeraga ikinyobwa kizwi ku mazina ya Kambuca mu Kagari ka Ruyenzi atagira ibyangombwa, yafashwe na Polisi ikorera mu Murenge wa Runda kuri uyu wa 2 Ukuboza 2018, ku bufatanye bw’abaturage, polisi n’inzego z’ibanze. Nta byumweru 2 bishize muri aka Kagari hatahuwe Litiro 5000 zengerwaga mu rugo rw’umuturage nta byangombwa.
Ahagana ku I saa tanu z’amanywa nibwo umugore witwa Agnes Mukashema w’imyaka 38 y’amavuko yafashwe na polisi ikorera kuri Sitasiyo ya Runda, ku makuru yahawe n’abaturage ko uyu mugore yenga Kambuca kandi nta byangombwa abifitiye.
Ubwo Polisi yageraga muri uru rugo yahaweho amakuru n’abaturage ko rwengerwamo Kambuca mu buryo bunyuranije n’amategeko, dore ko nta byangombwa bitangwa n’inzego zibifitiye ububasha uyenga yari afite, bahasanze ibidomoro bitandukanye bitazemo kambuca zigera kuri Litiro 620.
Litiro 620 za kambuca zafashwe zamenwe, mu gihe uyu wafashwe yajyanywe kuri Sitasiyo ya Polisi ya Runda kugira ngo acibwe amande ateganywa n’itegeko. Ibyo yafatanywe birimo ibidomoro byari bitazemo kambuca byajyanwe kuri Sitasiyo ya Runda.
Uko abakora inzoga zitemewe n’amategeko ndetse n’ibinyobwa bya kambuca badafitiye ibyangombwa bakaza umurego mu kwenga, ni nako ubufatanye bwa polisi n’abaturage bukomeje gutuma ababikora batahurwa. Tariki ya 22 Ugushyingo 2018 muri aka Kagari hari hafatiwe Kambuca zengwaga zigera kuri Litiro 5000. Zaramenwe ndetse abaturage bahabwa ubutumwa bubasaba kugendera kure ibitemewe n’amategeko no gukorana n’inzego zirimo Polisi mu kurwanya abatekereza ko bakwihisha bagakora ibitemewe n’amategeko.
Soma inkuru bifitanye isano ya kambuca ingana na Litiro 5000 yafatiwe mu Mudugudu wa Nyagacaca, Akagari ka Ruyenzi: http://www.intyoza.com/kamonyi-polisi-nizibanze-bashinze-ibirindiro-aho-bakumiriwe-kwinjira-bucyeye-bahasanga-litiro-5000-za-kambuca/
Munyaneza Theogene / intyoza.com