Musanze: Ishami rya Polisi rishinzwe kugenzura ubuziranenge bw’ibinyabiziga ryabegerejwe
Nyuma yaho ishami rya Polisi y’u Rwanda rishinzwe kugenzura ubuziranenge bw’ibinyabiziga (Control technic) ryongereye amasaha yo gukora akava ku 12 akagera ku 18 , ryanashyizeho gahunda yo korohereza abatunze ibinyabiziga hirya no hino mu gihugu hagamijwe kubarinda urugendo rurerure. Abatahiwe ni abo mu ntara y’amajyaruguru aho kuva kuri uyu wa 12 Gashyantare 2019 bahawe imodoka ya Polisi ifite ubushobozi bwo kugenzura ubuziranenge bw’ibinyabiziga.
Mu gufasha abaturage hirya no hino gusuzumisha ibinyabiziga batagombye gukora ingendo baza I Kigali, biri mu rwego Polisi yihaye rwo gufasha no korohereza abaturage kumenya imiterere y’ibinyabiziga byabo kugira ngo habeho kwirinda impanuka no kuzikumira.
Ni muri urwo rwego kuri uyu wa kabiri tariki ya 12 Gashyantare 2019, imodoka ya Polisi y’u Rwanda irimo ibikoresho byo kugenzura ubuziranenge bw’ibinyabiziga yagejejwe mu karere ka Musanze ivuye aho isanzwe ikorera mu Mujyi wa Kigali mu karere ka Gasabo.
Iyo modoka ikaba izahamara iminsi icumi (10) isuzuma ubuziranenge bw’ibinyabiziga byo mu Ntara y’Amajyaruguru. Ikazajya itangira gusuzuma guhera 6h00 za mu gitondo kugeza 18h00 z’umugoroba.
Umuvugizi w’ishami rya Polisi rishinzwe umutekano mu muhanda muri Polisi y’u Rwanda Senior Superintendent of Police (SSP) JMV Ndushabandi yavuze ko iyo modoka igiye gufasha abatunze ibinyabiziga mu Ntara y’Amajyaruguru, kuko batazongera kuvunika bakora urugendo ruza mu Mujyi wa Kigali.
Yagize ati “Muri iyi minsi icumi iyi modoka igiye kumara muri iyi Ntara izafasha abatunze ibinyabiziga bajyaga bakora urugendo rurerure baza i Kigali gupimisha ibinyabiziga byabo. Ibi bikaba biri muri gahunda yo kugabanya impanuka cyane, kuko inyinshi ziterwa no kudasuzumisha ibinyabiziga.”
SSP Ndushabandi yasabye abatunze ibinyabiziga kudapfusha ubusa amahirwe bahawe, bakaza gusuzumisha imodoka zabo iminsi itararangira.
Yagize ati “Turasaba abatuye mu Ntara y’Amajyaruguru batunze ibinyabiziga kubizana i Musanze kubisuzumisha kuko iminsi icumi nirangira imodoka izajyanwa ahandi bityo abatazubahiriza igihe bahawe bakazabihomberamo.”
Asoza asaba abatunze ibinyabiziga kwitabira iyi gahunda yo gusuzumisha ibinyabiziga byabo kugira ngo bizere ubuziranenge bwabyo birinda ko byazabateza impanuka. Ikindi kandi amafaranga bari kuzakoresha baza kubigenzuza i Kigali bakazayakoresha ibindi bikorwa byazabateza imbere.
Intyoza.com