Abacuruza ibiyobyabwenge amayeri yose bakoresha ntateze kuzabahira-CIP Gasasira
Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu ntara y’iburengerazuba Innocent Gasasira aravuga ko amayeri yose akoreshwa n’abacuruza ibiyobyabwenge adateze kuzabahira kubera ubufatanye bwiza buri hagati ya Polisi ndetse n’abaturage mu kurwanya ibiyobyabwenge.
Ibi yabivuze kuri uyu wa Gatandatu tariki 23 Werurwe 2019 nyuma y’aho Polisi k’ubufatanye n’abaturage bafashe abantu 4 bafatanywe ibiyobyabwenge by’urumogi barukuye mu gihugu cy’abaturanyi cya RDC.
Abafashwe ni Kwizera Jean de Dieu w’imyaka 23 y’amavuko, wafatiwe mu karere ka Rubavu ari kumwe n’umushoferi we Imanishimwe Amani w’imyaka 38 y’amavuko bafite udupfunyika ibihumbi 2 436 tw’urumogi.
Abandi ni, Ntakamaro Laurent w’imyaka 58 y’amavuko na Kampundu Zakia w’imyaka 34 y’amavuko aba buri umwe akaba yarafatanwe igipfunyika k’ibiro 10 by’urumogi.
Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’Iburengerazuba Chief Inspector of Police(CIP) Innocent Gasasira yavuze ko abacuruza bakanatunda ibiyobyabwenge usanga bagerageza gukoresha ameyeri menshi ariko kubera amakuru atangwa n’abaturage ayo mayeri ntateze kuzabahira.
Yagize ati:”Nk’aba twafashe, bafatiwe mu bikorwa bya Polisi bya ninjoro bagerageje kwitwikira ijoro ariko kubera ko amakuru twayahawe n’abaturage twarabafashe. Hari abo dukunze gufata babihetse mu mugongo nk’abahetse abana, birarenga ariko tukabafata.”
Yakomeje ashimira abaturage ubufatanye bakomeje kugaragza mu kurwanya no gukumira ibyaha abasaba gukomeza umurava.
Ati:” Abaturage benshi bamaze kumva ububi bw’ibiyobyabwenge, niyo mpamvu tubasaba gukomeza kubirwanya batanga amakuru kandi ku gihe. Nta cyiza cyo gucuruza ibiyobyabwenge kuko amaherezo aba mabi, kwica ubuzima bw’ababikoresha ndetse n’ababifatiwe bagafungwa.”
CIP Gasasira yakanguriye abaturage kureka kwishora mu biyobyabwenge kuko ibihano byabo leta yabikajije, aho iteka rya Minisitiri w’Ubuzima riherutse gushyira icyaha cyo kunywa, gutunda, gucuruza no gukwirakwiza ibiyobyabwenge mu byaha bihambaye ubifatiwemo akaba ahanishwa igifungo cya burundu.
intyoza.com