Kicukiro: Polisi yafashe abagabo babiri biyitaga abapolisi bagamije kwambura abatwara ibinyabiziga
Polisi y’u Rwanda iragira inama abatwara ibinyabiziga kwirinda abantu baza babashuka biyita abo bataribo, cyangwa biyitirira inzego bakorera ntaho bahuriye nazo bagamije kubambura.
Ibi Polisi y’u Rwanda ibitangaje nyuma y’aho kuri uyu wa 16 Gicurasi 2019 ifatiye mu karere ka Kicukiro mu murenge wa Kanombe, abagabo babiri biyitaga abapolisi bagatega abamotari n’abanyonzi bakabaka amafaranga babakangisha gufata ibinyabiziga byabo.
Abo bagabo ni Habimana Emmanuel w’imyaka 34 y’amavuko na Mugisha Emmanuel w’imyaka 33 y’amavuko bombi batuye mu karere ka Kicukiro mu murenge wa Kanombe bakaba bakomoka mu karere ka Nyagatare mu murenge wa Karangazi.
Umuvugizi wa Polisi mu mujyi wa Kigali, Chief Inspector of Police (CIP) Marie Gorette yavuze ko gufatwa kw’abo bagabo byaturutse ku makuru y’umwe mu bo bafashe bamwatse moto ye ababaza icyo bashinzwe bamubwira ko ari abapolisi abatse ibyangombwa bibaranga barabibura niko guhita yitabaza bagenzi be.
Yagize ati” Bahagaritse uwo mugabo mu masaha ya n’ijoro baramubwira ngo ni abahe amafaranga cyangwa batware moto ye abasaba kumubwira icyo bashinzwe. bamubwiye ngo ni abapolisi abaka ibyangombwa bibaranga barabibura ahita ataka bagenzi be barahurura bahita bitabaza Polisi ya Sitasiyo ya Kanombe kuko bari bari mu kagari ka Karama.”
CIP Umutesi yavuze ko abo bagabo bombi iki gikorwa cyo gufata abamotari bagikoraga mu masaha ya nijoro.
Yagize ati” Bitwikiraga ijoro nko mu masaha ya 01h00 na 02h00 z’ijoro bagatega abamotari barigukora n’ijoro bakiyita abapolisi bari mu mukwabu wo gufata abadafite ibyangombwa babibura bakababwira ko babandikira amande cyangwa bagatwara moto bityo ko niba badashaka ko bazitwara babaha amafaranga.”
Akomeza avuga ko uwitwa Habimana ubu usigaye ari umwogoshi yigeze kuba umusekirite w’abamotari mu mujyi wa Kigali igihe kingana n’imyaka irindwi (7) naho Mugisha akaba yarakoraga kuri sitasiyo icuruza esanse.
Umwe muri abo bamotari abo bagabo batse amafaranga witwa Muzindutsi Janvier w’imyaka 33 yavuze ko abo bagabo bazaga bagakusanya abamotari n’abanyonzi abo basanze batujuje ibyangombwa bakababwira ko ibinyabiziga byabo babijyana.
Yagize ati” Umwe yazaga yiyita Afande undi akiyita Ofisa (Officer) ubwo rero bamwe muri abo bamotari n’abanyonzi bagahitamo kubaha amafaranga kugira ngo badatwara ibinyabiziga byabo.”
CIP Umutesi yaboneyeho gukangurira abatwara ibinyabiziga kuba maso no kwirinda abatekamutwe nk’abo, bagira uwo babona cyangwa bumvise ubashuka muri ubwo buryo bakihutira gutanga amakuru ku nzego z’umutekano.
Yongera kandi kuburira abatekamutwe biyitirira icyo batari cyo kubireka kuko Polisi ifatanyije n’abaturage n’izindi nzego z’umutekano ntaho bazabacikira.
Kuri ubu abo bagabo bombi bafungiye kuri Sitasiyo ya Kanombe aho bari gukurikiranwa n’Urwego rw’ubugenzacyaha(RIB) ku byaha bacyekweho.
intyoza.com