Padiri w’I Nyamata yanditse asaba imbabazi nyuma yo kubuza Abakirisitu gutaha ubukwe mu yandi madini
Padiri mukuru wa Paruwase Gatolika Mwamikazi w’Intumwa y’I Nyamata ho mu karere ka Bugesera ku mugoroba w’iki cyumweru Tariki 11 Kanama 2019 yanditse ibaruwa asaba imbabazi ku cyemezo yari yafashe kibuza abakirisitu bo muri Paruwase ye gutaha ubukwe mu yandi madini n’amatorero. Yakuyeho kandi icyemezo cya mbere. Ibi bije nyuma y’ijambo rya Minisitiri Shyaka Anastase wamaganye iki cyemezo avuga ko kibangamiye ubumwe bw’Abanyarwanda.
Padiri Emmanuel Nsengiyumva, mu ibaruwa ye ikuraho icyemezo yari yafatiye abakirisitu bo muri Paruwase ayobora cyo kudataha ubukwe mu yandi madini n’amatorero yanasabye imbabazi ku muntu wese iki cyemezo cyaba cyarabangamiye.
Kwandika ibaruwa ikuraho icyemezo yari yafatiye abakirisitu mbere akaba anasaba imbabazi, ntabwo byizanye kuko abikoze ku gitutu gituruka ku ijambo Minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu, Prof. Shyaka Anastase yavuze yamagana ifatwa ry’iki cyamezo avuga ko kibangamiye Ubumwe n’ubwiyunge bw’Abanyarwanda.
Prof. Shyaka Anastase, Minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu nk’uko iyi nkuru dukesha Kigali Today ibivuga, yamaganye ibyo gusaba uruhusa kugira ngo wemererwe gutaha ubukwe bw’undi muntu. Ibi yabivuze ubwo yifatanyaga n’abakirisitu b’Itorero rya EPR mu gusoza igiterane ngarukamwaka gihuza abakirisitu b’iri torero n’abashumba mu karere ka Rwamagana.
Yagize ati“ Igihugu cyacu twiyemeje kurwanya amacakubiri ayo ariyo yose kandi dukomeye ku ihame ry’ubumwe n’ubwiyunge. Ntitwakwemera ibyo kubwira Abanyarwanda ngo ntujye kwa mugenzi wawe kuko mudahuje ukwemera. Twubahe Igihugu n’amahame remezo yacyo”.
Minisitiri Shyaka, yasabye amadini kwirinda ikintu cyose cyakubakirwaho amacakubiri mu Banyarwanda, cyaba gishingiye ku moko, ku gitsina, ku madini cyangwa ikindi. Yasabye kandi ihuriro ry’amadini n’amatorero ko ryakora ku buryo barushaho gukorana kuva hejuru kugera hasi, kugira ngo ibyemezo bifatwa bibe biri mu nyungu za benshi himakazwa ihame ry’ubumwe bw’Abanyarwanda.
Munyaneza Theogene / intyoza.com