Kigali: Ibigo by’amashuri mpuzamahanga byiyemeje kurwanya ibiyobyabwenge
Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa 29 Mutarama 2020, mu cyumba cy’inama cy’Umujyi wa Kigali habereye inama yahuje Polisi y’u Rwanda, ikigo cy’igihugu gishinzwe ubuzima (RBC), umujyi wa Kigali ndetse n’abayobozi ba bimwe mu bigo by’amashuri abanza n’ayisumbuye mpuzamahanga (International Schools), baganira ku kibazo cy’ibiyobyabwenge cyugarije urubyiruko n’uko bafatanya kubirwanya.
Inama yari iyobowe n’umuyobozi wungirije w’Umujyi wa Kigali ushinzwe ubukungu, Madame Umutoni Gatsinzi Nadine ari kumwe n’umuvugizi wa Polisi mu mujyi wa Kigali Chief Inspector of Police (CIP) Marie Gorette Umutesi ndetse n’uwari uhagarariye RBC, Ndayisenga Dynamo.
Iyi nama ikaba yarateguwe mu rwego rwo kuganira na bamwe mu bayobozi b’ibigo by’amashuri mpuzamahanga byo mu Rwanda nka Ecole Belge, Ecole Congolaise, Ecole Française n’ibindi bitandukanye kugira ngo bigire hamwe uburyo byakumirwamo ibiyobyabwenge.
Umuyobozi w’umujyi wa Kigali wungirije, Madame Umutoni yavuze ko bateguye iyi nama kugira ngo barebere hamwe uburyo harandurwa ibiyobyabwenge bivugwa muri aya mashuri mpuzamahanga ndetse n’ibindi byaha bishobora kugaragara muri ibi bigo.
Yagize ati:“Nk’uko mubizi ibiyobyabwenge n’ikibazo gikomeye kigira ingaruka k’ugikoresha, izo ngaruka zikanagera no ku muryango nyarwanda kandi cyugarije cyane cyane urubyiruko. Niyo mpamvu twifuje ubufatanye mu kubirwanya twubaka umuryango nyarwanda uzira ibiyobyabwenge duhereye ku rubyiruko”.
Yakomeje avuga ko bimwe mu bigo by’amashuri mpuzamahanga bikorera mu Rwanda hakunze kuvugwa bamwe mu banyeshuri bakoresha ibiyobyabwenge.
Uwari uhagarariye ikigo cy’igihugu gishinzwi ubuzima (RBC), Ndayambaje Dynamo yavuze ku ngaruka z’ibiyobyabwenge, ababwira ko umuntu ubikoresha uko agenda arushaho kubikoresha ariko byangiza ubuzima bwe. Umunyeshuri ntiyongera kwiga ndetse n’uwakoraga akandi kazi biramunanira.
Yagize ati:“Ibiyobyabwenge byose muri rusange bigira ingaruka ku buzima bw’ubikoresha kuko byangiza ubwonko bwe n’umubiri muri rusange ugasanga uko iminsi ishira aragenda ahinduka amera nabi mu buzima bwe no mu bo abana nabo”.
Aha akaba yasabye aba bayobozi b’ibigo kurushaho kwita ku myitwarire n’imyigire y’abanyeshuri bahagarariye babarinda ibiyobyabwenge ndetse n’inzoga zitujuje ubuziranenge.
CIP Umutesi yabwiye abo bayobozi b’amashuri mpuzamahanga ko ibiyobyabwenge biri mu biteza umutekano muke kuko bituma ababinyoye bakora ibyaha birimo gukubita no gukomeretsa, ubujura, gufata ku ngufu, gusambanya abana, n’irindi hohotera ritandukanye.
Ati:“Ibiyobyabwenge bigira ingaruka nyinshi cyane cyane ku rubyiruko rw’abanyeshuri, bituma badakurikirana amasomo neza ndetse bamwe bakayacikisha. Ku bana b’abakobwa iyo babinyweye bibagiraho ingaruka zo gutwara inda imburagihe kubera ko byabatera kujya mu busambanyi, ibi rimwe na rimwe bikabaviramo kuva mu miryango yabo, kurwara indwara zinyuranye ndetse n’izidakira nka SIDA n’izindi ngaruka zitandukanye”.
Yabasabye kujya basobanurira abanyeshuri ububi bw’ibiyobyabwenge no kubakangurira kubyirinda, kutabitunda mu buryo bwose kandi bakabasaba kujya batanga amakuru y’ababikoresha n’abakora ibyaha muri rusange.
Umuyozi w’ishuri rya Ecole Conglaise, Burasa Jean Maurice yashimiye abayobozi batekereje kubahuza bagakora inama, igikorwa yavuze ko cyatinze kuko hari byinshi koko mu mashuri yabo bikwiye gukosoka.
Yagize ati: “Iyi nama ije yari ikenewe, nk’uko abayoboye inama bagiye babivuga, hamwe na hamwe mu bigo by’amashuri usanga hari abantu bo hanze y’ishuri baha abanyeshuri ibiyobyabwenge ndetse n’inzoga. Turasaba Polisi y’u Rwanda ko yarushaho kujya iza igasura ibigo by’amashuri mpuzamahanga nk’uko tujya tubona isura ibindi biri mu gihugu ibigisha ingaruka zo gukoresha ibiyobyabwenge n’uko babyirinda”.
Abayobozi b’ibigo by’amashuri mpuzamahanga muri rusange bemeye guhangana n’iki kibazo cy’ibiyobyabwenge bivugwa mu bigo byabo, banasaba Polisi y’u Rwanda ko yajya itegura inyigisho mu gifaransa n’icyongereza zo kwigisha aba banyeshuri kuko usanga abahiga arizo ndimi bumva bakajya babasura nibura buri kwezi babigisha k’ububi bw’ibiyobyabwenge n’ibindi byaha.
intyoza.com