Nyamagabe: Abantu batanu muri 11 basengeraga mu buvumo rwihishwa bapfuye
Imvura yaguye mu ijoro ryo kuri uyu wa 05 Werurwe 2020 mu Mudugudu wa Kamuhirwa, Akagari ka Ngoma, Umurenge wa Cyanika, umuvu wayobye inzira uboneza mu buvumo bwarimo abantu 11 bahasengeraga rwihishwa, batanu muri bo bahita bahasiga ubuzima.
Mu gihe imvura yagwaga, umuvu w’amazi y’umugezi wa Rukondo wasanze abantu 11 bose bo Murenge wa Nyagisozi ho mu Karere ka Nyanza, basengeraga mu rutare (ubuvumo) aho baribinjiye mo nko muri metero 8 imbere murutare, mu buryo bwa rwihishwa kuko nta muyobozi warubizi.
Uyu muvu w’amazi watwaye batanu muri aba 11 bari mubuvumo. Batandatu bavuye muri ubu buvumo, batanu bahise bajyanwa ku kigo nderabuzima cya Kirambi giherereye mu Murenge wa Nyagisozi, mu gihe undi umwe yajyanwe ku kigo nderabuzima cya Cyanika, nkuko umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyepfo yabitangarije intyoza.com
Kugeza mu masaha y’i saa yine z’iki gitondo cyo kuwa Gatanu ubwo twandikaga iyi nkuru, muri batanu batwawe n’umuvu bagapfa hamaze kuboneka imirambo ibiri.
CIP Twajamahoro Sylvestre, umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’Amajyepfo mu butumwa bwa Polisi, yagize ati ” Turakangurira abashinzwe amadini kwita kuba kristu bakababuza gusengera ahantu hatazwi kandi bakazirikana ko gusengera mu misozi, ubuvumo bitemewe. Hari ahantu hazwi mu nsengero bagomba gusengera ariko duhora tubakangurira gucika ku ngeso yo kujya gusengera mu misozi, ubutayu n’ahantu hose hatemewe hashyira ubuzima bwabo mu kaga”.
Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’Amajyepfo, akomeza akangurira buri muturarwanda wese by’umwihariko abanyamadini n’amatorero kuzirikana ko ubuzima bwabo ari ubw’agaciro, abasaba kutabushyira mu kaga. Asaba kandi buri wese kuba ijisho rya mugenzi we, hagamijwe gukumira icyo aricyo cyose cyahungabanya amahoro n’umutekano kuri buri wese n’Igihugu muri rusange.
Munyaneza Theogene / intyoza.com