Abafitiye umwenda amabanki, barasaba koroherezwa mu kwishyura kubera CoronaVirus
Bamwe mu baturage bafite umwenda muri banki zitandukanye basaba ayo mabanki kuba aretse kwishyuza cyangwa kubara inyungu z’ubukererwe bitewe n’uko imirimo imwe n’imwe yahagaze kubera ingamba zafashwe zirimo na “Guma murugo”. Basaba ko gahunda yazakomeza nyuma y’izi ngamba.
Murwego rwo kwirinda icyorezo cya Coronavirus gihangayikishije abatuye ku isi, imwe mu mirimo yarahagaze. Imwe muyahagaze twavuga nk’ubufundi, ubuyedi, ubucuruzi bw’ibyambarwa, ubwikorezi bw’abantu, utubari n’ibindi. Hari abavuga ko n’uwabona amafaranga yakwihutira gushaka ibyamutunga aho kwirukira kwishyura Banki.
Bamwe mu banyamuryango b’amabanki atandukanye baganiriye na intyoza.com bavuga ko iki cyorezo cya Coronavirus cyateye bafite umwenda wa banki, bagasaba ko kwishyuzwa cyangwa kubarwaho inyungu z’ubukererwe byaba bihagaze byibura bikazatekerezwa nyuma yo kuva muri ibi bihe bitaboroheye mu rwego rw’imibereho.
Umwe mu baturage ati” Njye ndi umunyamuryango wa Sacco mu murenge wa Rusatira, nyifitiye umwenda, amabanki nabe abihagaritse kuko umuntu ntabwo azishyura atabonye aho akorera amafaranga”.
Mugenzi we yunzemo ati ” Mfite umwenda wa banki. Nifuza ko mwatuvugira muri iyi minsi bakaba bahagaze kutwishyuza. Nkanjye nagujije amafaranga ibihumbi 70 y’u Rwanda, nishyuraga arenga ibihumbi bitanu kucyumweru, ariko ubu ntabwo bigikunda kubera nta mikorere muri ibi bihe”.
Banki Nkuru yu Rwanda-BNR, mwitangazo yasohoye kuwa 21 Werurwe 2020 ishingiye ku ngamba nshya zari zafashwe na Guverinoma yu Rwanda mu rwego rwo kwirinda Coronavirus, ibi byifuzo by’aba baturage ntibyakomojweho, ariyo mpamvu Dr. Monique Nsanzabaganwa Guverineri wungirije wa BNR aherutse kugira icyo abibwiraho itangazamakuru.
Yagize ati “Byose biterwa n’ inguzanyo uko iba imeze, harimo icyo umuntu yayikoreshaga uburyo cyagizweho ingaruka n’iki cyorezo. Niyo mpamvu tuvuga ngo amabanki yumve ko afite ubwinyagamburiro cyane ko twafashe n’ingamba zo kubafasha mu bijyanye no kuba yagira amafaranga yakwitabaza kuri bamwe mu bakiriya bashobora kuba batishyura ku gihe. Ibyo byose twarabiganiriye ariko tubirekera banki n’umukiriya kugirango baganire mu buryo bwo kumworohereza”.
Uyu muyobozi, akomeza avuga ko banki iganiriye n’umukiriya ashobora kongererwa igihe cyo kwishyura, hashobora kubaho guhindurwa uko inguzanyo yishyurwaga, hashobora no kubaho kongerwa inguzanyo kugirango byibura umushinga uzamuke nibindi. Yibutsa kandi ko hari ibyahinduka bitewe n’ibiganiro bagiranye kuko n’amabanki yatangiye kubwira abakiriya bayo ko abafite ibibazo bashobora kuyagana. Akomeza asaba abakiriya kwegera banki bakorana nazo hakiri kare.
Mu Rwanda, kugeza kuri uyu wa 01 Mata 2020, habarurwaga abantu 82 bapimwe bagasangwamo Coronavirus. Imikorere henshi yarahagaze kuko ingamba zirimo “Guma murugo” zakumiriye benshi mu mirimo bakoraga.
intyoza.com