Kamonyi: Abantu 2236 bagarutse iwabo kubera CoronaVirus, basabwe kwishyira mukato
Mu Mirenge 12 igize akarere ka Kamonyi, kugeza kuri uyu wa 08 Mata 2020 habarurwa abantu 2236 baje baturutse hirya no hino mu gihugu, ariko by’umwihariko abenshi baturutse Kigali bitewe n’Icyorezo cya CoronaVirus. Bose basabwe kwishyira mukato kubwo kwirinda no kurinda abo basanze.
Uko ari 2236 babaruwe mubageze mu miryango yabo (abazwi), abantu 1870 nibo bari bamaze gupimwa kugeza kuri uyu wa 08 Mata 2020. Mu bapimwe bose, nta kimenyetso bagaragaje cy’icyorezo cya CoronaVirus.
Bamwe mu bayobozi batandukanye mu karere ka kamonyi bavuga ko ubufatanye mu kubahiriza ingamba zashyizweho, by’umwihariko kuri aba baje baturutse iyo babaga, bigenda bitanga ishusho nziza y’imyumvire mu kwirinda iki cyorezo.
Nsengiyumva Pierre Celestin, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Karama ufite abantu 277 barimo abagabo 219 n’abagore 58, avuga ko ubufatanye bw’inzego z’ubuyobozi, Abajyanama b’Ubuzima hamwe n’abaturage bwatumye barushaho kwirinda, bubahiriza ingamba zashyizweho.
Ati“ Twakanguriye abaturage kuguma murugo, bakahava hari impamvu ifatika nko kujya kwa muganga no guhaha. Uvuye mu rugo agenda akarabye, aho agiye hari za Kandagira ukarabe iyo ahageze arakaraba, nta wegerana n’undi. Amakuru barayafite, umuhinzi iyo yemerewe kujya guhinga, akajya guhaha nta kibazo aba afite, kandi kuva bakimara kubona ko insengero zihagaze nabo babonye ko no gusurana bidashoboka”.
Akomeza avuga ko bashyizeho uburyo bwo kugenzura utuyira tunyurwamo n’abaturage, ku buryo uvuye murugo bamusubizayo kimwe n’ushaka kwinjira atahasanzwe, basuzuma impamvu zakumvikana bakamureka cyangwa agasubizwayo.
Nahimana Jean Baptiste, Umuyobozi w’Ikigo nderabuzima cya Karama yabwiye intyoza.com ko bamaze iminsi itanu batangiye igikorwa cyo gupima aba bantu bashya binjiye kandi ko bigenda neza. Avuga ko bafatanije n’inzego z’ibanze babasanga mu tugari batuyemo bakabafatira ibipimo mu rwego rwo kumenya uko bahagaze.
Mandera Innocent, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kayenzi ufite abantu 138 barimo ab’igitsina Gabo 105 n’Igitsina Gore 33, avuga ko barimo gufatanya n’inzego zose muri iki gikorwa cyo kubahiriza amabwiriza na gahunda zigamije kwirinda icyorezo cya CoronaVirus. Ashimishwa n’uko abaturage bumvise neza iki gikorwa, bakakigira icyabo mu rwego rwo kwirinda no kurinda bagenzi babo.
Ahanya ko ahatangirwa Serivise hose haba mu nzego z’ubuyobozi bwa Leta, mu bikorera ndetse no mu isoko igihe ryaremye, nta muntu utambuka atanyuze kuri kandagira ukarabe, nta muntu wegerana n’undi, uvuye mu rugo agiye guhaha cyangwa ahandi, ashishikarizwa gukora ibimujyanye vuba agataha.
Gitifu Mandera, avuga ko mu ngamba zafashwe by’umwihariko kuri aba bantu baje batari basanzwe mu Murenge abenshi biberaga za Kigali n’ahandi, ko bafatanije n’ubuyobozi by’umwihariko ku rwego rw’Amasibo, Umudugudu n’Akagari bagiye babarura buri wese waje kandi bagakangurira buri wese kwipimisha.
Ayinkamiye Vestine, Umuyobozi w’Ikigo nderabuzima cya Kayenzi avuga ko mu gukumira no kwirinda CoronaVirus bashyira isuku imbere, aho uje kwa muganga kimwe n’abakozi, uwinjira abanza gukaraba amazi meza n’isabune, ndetse no kuri buri Serivise agiyeho bigakorwa gutyo, hanyuma kandi hagakurikiza amabwiriza n’ingamba zose zashyizweho na Leta.
Ntabana Gaston, ukuriye ishami ry’Ubuzima mukarere ka kamonyi avuga ko kuva ku rwego rw’Akarere kugera ku Isibo ndetse n’izindi nzego bose bafatanya gukangurira abaturage kubahiriza amabwiriza n’Ingamba zashyizweho zigamije gukumira no kwirinda icyorezo cya CoronaVirus.
Ntabana, yishimira umusaruro umaze kugaragara biturutse mu bufatanye bw’inzego zinyuranye mu gushyira mubikorwa amabwiriza ya Leta. Asaba ko buri wese akwiye kubahiriza gahunda ya Guma mu rugo kugira ngo hirindwe icyatuma hari uwandura cyangwa se ngo agire uwo yanduza. Asaba ko uwaba yaraje muri Kamonyi akaba ataribaruje cyangwa ngo apimwe yakwegera ubuyobozi hakiri kare.
Abantu bose bapimwa, uretse kubafata ibimenyetso by’umuriro, bababaza n’ibindi bimenyetso bya CoronaVirus bashobora kuba bagira, bakabazwa niba hari undi muntu bashobora kuba barahuye nawe, cyangwa babanye nawe waketsweho cyangwa warwaye Covid-19.
Munyaneza Theogene / intyoza.com