Isi yatakaje hegitari miliyoni 100 z’amashyamba mu myaka 20-UN
Ikigo cy’umuryango w’abibumbye ku wa kabiri w’iki cyumweru cyatangaje ko isi yatakaje hegitari miliyoni 100 z’amashyamba mu myaka 20 ishize, bikaba biba ku muvuduko muke ugereranije na mbere.
Ishami ry’ibiribwa n’ubuhinzi rivuga ko igipimo cy’amashyamba ku buso bwose cyagabanutse kiva kuri 31.9 ku ijana mu 2000 kigera kuri 31.2 ku ijana muri 2020, ubu kikaba kigera kuri miliyari 4.1.
FAO yagize ati: “Irerekana igihombo cya hegitari miliyoni 100 z’amashyamba yo ku isi”.
Gutema amashyamba byibasiye cyane Afurika yo munsi y’Ubutayu bwa Sahara no mu majyepfo y’uburasirazuba bwa Aziya, aho byihuse mu myaka icumi ishize, ariko no muri Amerika y’Epfo na Amerika yo Hagati, aho byagiye bigenda gahoro.
Amashyamba arimo gutemwa cyane cyane kugirango haboneke aho guhinga no gushaka aho amatungo yororerwa cyane cyane mubihugu bidateye imbere.
Mu majyepfo y’uburasirazuba bwa Aziya, ubu amashyamba afite 47.8 ku ijana by’ubutaka ugereranije na 49 ku ijana muri 2015.
Muri Afurika yo munsi y’Ubutayu bwa Sahara, amashyamba agize 27.8 ku ijana ugereranije na 28.7 ku ijana mu myaka itanu ishize.
Muri Indoneziya, ni 50.9 ku ijana, ukamanuka kuri 52.5 ku ijana. Muri Maleziya, ni 58.2 ku ijana, ugereranije na 59.2 ku ijana mu myaka itanu ishize.
Igihugu gikomeye cyane ku buhinzi nka Cote d’Ivoire cyagize igabanuka ry’amashyamba kuri 8.9 ku ijana by’ubutaka bwose kuva kuri 10.7 ku ijana muri 2015. Kenya, Mali n’u Rwanda byahagurukiye kurwanya iyangiza ry’amashyamba.
Muri Amerika y’Epfo no muri Amerika yo Hagati, amashyamba afite 46.7 ku ijana gusa by’ubutaka bwose, ugereranije na 47.4 ku ijana mu myaka itanu ishize.
Muri Burezile, amashyamba yagabanutse kugera kuri 59.4 ku ijana by’ubutaka bw’igihugu muri 2020 kuva kuri 60.3 ku ijana muri 2015. Muri Haiti, gutema amashyamba byakomeje kwiyongera – bigabanuka kugera kuri 12,6 ku ijana by’ubutaka bwose buva kuri 13.2 ku ijana muri 2015.
Ibinyuranye na byo, mu bice byinshi bya Aziya, Uburayi na Amerika y’Amajyaruguru ubuso bw’amashyamba bwiyongereye cyangwa bugumaho mu myaka itanu ishize hamwe na politiki yo kubungabunga amashyamba no kwemerera amashyamba kwaguka bisanzwe.
Mu Bushinwa, amashyamba agera kuri 23.3 ku ijana, aho yavuye kuri 22.3 ku ijana mu 2015. Mu Buyapani, bingana na 68.4 ku ijana, nk’uko byari bimeze mu myaka itanu ishize.
Mu Bufaransa, amashyamba afite 31.5 ku ijana by’ubutaka mu 2020, aho yavuye kuri 30.7 ku ijana mu 2015. Mu Butaliyani, bingana na 32.5 ku ijana by’ubutaka bw’igihugu, aho kuva mu myaka 31,6 ishize.
Mu Bwongereza, bagize 13.2 ku ijana, bivuye kuri 13 ku ijana mu myaka itanu ishize. Muri Canada, ntagihinduka kuri 38.2 ku ijana, naho muri Amerika naho ntigihinduka kuri 33.9 ku ijana.
Muri Ositaraliya, imibare yavuye kuri 17.3 igera kuri 17.4 ku ijana naho muri Nouvelle-Zélande kuva kuri 37.4 ku ijana igera kuri 37.6 ku ijana mu myaka itanu.
Source: africa.cgtn.com
Inkuru yanditswe na Venuste Habineza