Kamonyi: Uruganda rw’Ikigage rwasohoye icyambere mu igerageza
Guverineri w’Intara y’Amajyepfo, ubuyobozi bw’Akarere ka kamonyi n’ubuyobozi bw’uruganda rw’ikigage rwubatse mu Murenge wa Runda, kuri uyu wa 05 Ukwakira 2020 bashyize ku mugaragaro igerageza rya mbere ry’ikigage cyari kimaze igihe gitegerejwe.
Uwageze wese kuri uru ruganda mu masaha ya mugitondo ubwo herekanwaga ikigage gikorwa n’uru ruganda, ubishoboye yasomye aracurura, ariko unyoyeho wese intero yari“ Iki nicyo rwose! Ni ikigage nyacyo”. Benshi bashimye uburyohe n’umwimerere batatekerezaga, baniyibutsa igihe bari bamaze badasoma ku mwarwa gakondo, bagitahana mu macupa ariko basabwa kuyagarura.
Guverineri Kayitesi Alice, yashimye intambwe itewe n’uru ruganda, aho nyuma y’igihe abantu bibaza byinshi noneho ngo rwerekanye ko ibyakomeje kuvugwa mu magambo bigiye mu bikorwa, ikigage kigakorwa, hakaba hasigaye intambwe ntoya gusa yo kwemerwa n’igiko gifite mu nshingano ibijyanye n’ubuziranenge-RSB, kikabona kikajya ku isoko.
Tuyizere Thaddee, Umuyobozi w’agateganyo w’’akarere ka kamonyi yabwiye intyoza.com ati“ Uru ruganda rumaze igihe kinini abantu barutegereje. Rwagiye ruhura n’ibizazane bitandukanye, ariko kuba ikigage cya mbere gisohotse kinjira mu igerageza mu by’ukuri navuga ngo ni igitego”.
Akomeza ati ” Mbere twabonaga imashini tukabona inyubako ariko tukavuga ngo hazavamo iki?. Tugiye kwinjira noneho mu igerageza, kugipimisha, kureba ngo kimeze gite?, abasogongezi bazacyumva bate?, ariko iyo usomyeho wumva ku rurimi koko ari ikigage abantu basanzwe bazi, ubwo igisigaye ni ah’ubuziranenge ubundi kikajya ku isoko”.
Mubirigi Paul, Perezida w’inama y’ubutegetsi y’uruganda yabwiye umunyamakuru ati“ Dukoze igerageza rya mbere, tumaze gusogongera ikigage cya mbere cyasohotse, dutegereje kugishyira mu bashinzwe kugenzura ubuziranenge bakareba niba koko icyo kigage cyajya ku isoko, nyuma natwe tukareba uko twakora ikigage cyinshi ku buryo mu minsi 30 (ukwezi) dutekereza ko kizaba kimaze kugera ku isoko abantu bagashobora kukinywa nta mpungenge bafite, cyarasuzumwe gifitiwe icyizere cyuzuye”.
Ibiciro kuri iki kigage ntabwo biratangazwa, gusa ikizwi ni uko icyasohotse bwa mbere cyafunzwe mu macupa mato aringaniye ku buryo n’abakinywaga niho bagisukaga bagikura. Biteganijwe ko hari utugunguru tuzajya dushyirwamo iki kigage ku buryo abacuruzi hirya no hino umuntu azajya azana agacuma cyangwa se ikindi kintu bakamushyiriramo icyo abashije akishyura akigendera cyangwa se akakinywera aho. Ukireba kiva mu icupa ubona neza ko ari ikigage ndetse isura n’impumuro mu ruganda ni ikigage. Ibyangombwa bisabwa, urebesha amaso ku bazi ikigage kirabyujuje.
Munyaneza Theogene / intyoza.com