Minisitiri w’Intebe agiye gusubiza ubusabe bw’abaturage ku izamuka ry’ibiciro by’ingendo
Ibiro bya Minisitiri w’intebe, kuri uyu wa 20 Ukwakira 2020 byatangaje ko byakiriye ubusabe bw’abaturage ku izamurwa ry’ibiciro by’ingendo, ko kandi mu gihe cya vuba hatangwa igisubizo. Ni nyuma y’aho hanze aha nta yindi ntero uretse izamurwa ry’ibi biciro ryakozwe na RURA, aho ishinjwa kubogamira ku nyungu z’abacuruzi, ikirengagiza ibibazo by’abaturage.
Itangazo ry’ibiro bya Minisitiri w’Intebe, rije nyuma y’aho hirya no hino haba mu baturage, mu bitangazamakuru bitandukanye, nta yindi ntero uretse gusaba ko ibiciro RURA iherutse gushyiraho bihindurwa kuko binubira ko bihanitse, bitajyanye n’ubushobozi bw’umuturage wazahajwe n’ingaruka z’ubukungu zatewe na Coronavirus.
Uretse amajwi n’inyandiko z’abinubira ibi biciro babinyujije mu buryo butandukanye, hari na bamwe mu bayobozi barimo n’intumwa ya rubanda mu nteko ishinga amategeko, Habineza Frank aherutse kumvikana kuri Radio na TV 10 asaba ko abayobozi ba RURA bakwegura niba batabasha kumva ibyifuzo by’Abanyarwanda.
Si Depite Habineza Frank gusa wagaragaje ko ibyo iki kigo cya RURA cyakoze ku kuzamura ibiciro cyahengamiye cyane ku bacuruzi aho kwita ku muturage. Madame Ingabire Marie Immaculee, umuyobozi w’umuryango urwanya ruswa n’akarengane mu Rwanda( Transparency International Rwanda-TIR), nawe yavugiye kuri Radio na TV 10 ko RURA ishobora kwangisha abaturage Leta, aha nawe akaba yari ahereye ku kuba harahengamiwe ku bacuruzi kurusha abagenzi mu kugena ibiciro by’ingendo.
Dore itangazo ryasohowe n’ibiro bya Minisitiri w’Intebe uko rivuga;
Munyaneza Theogene / intyoza.com