Kamonyi/Kayenzi: Urubyiruko rurasaba rugenzi rwarwo kugendera kure Amacakubiri n’Ivangura
Urubyiruko rw’abasore n’inkumi mu Murenge wa Kayenzi, Akarere ka kamonyi nyuma y’uko kuri uyu wa 20 Ukwakira 2020 bahawe ibiganiro kuri gahunda ya “Ndi Umunyarwanda”, aho bareberaga hamwe uruhare rwabo mu kurwanya Amacakubiri n’Ivangura, biyemeje kuba ku isonga mu kubiharanira no gusaba bagenzi babo kujya mu mujishi umwe, bakamagana uwashaka gusobanya wese.
Urubyiruko ni imbaraga z’Igihugu kandi zubaka iyo zikoreshejwe neza. Abo mu Murenge wa Kayenzi bahamya ko umuhate n’imbaraga bafite atari ibyo kubyina basobanya, ko intego ari ugufatanya kubaka u Rwanda ruzira Amacakubiri n’Ivangura, no kurwanya uwo ariwe wese washaka kunyuranya n’umurongo wa Politiki nziza z’Igihugu zigamije iterambere rirambye ry’umuturage.
Cyurishya Willison Serge, umwe mu bahawe ikiganiro akaba atuye mu kagari ka Bugarama, Umurenge wa Kayenzi, avuga ko nk’urubyiruko asanga ko uruhare rwa buri wese ari ukwamagana Amacakubiri n’Ivangura ndetse n’igisa nabyo cyose kuko bazi neza aho byagejeje u Rwanda n’Abanyarwanda, bakaba kandi basobanukiwe n’aho Igihugu kigeze kubera imiyoborere myiza. Intego ngo ni uguhindura bakubaka amateka meza mu mbaraga n’ubwenge bafite nk’abakiri bato.
Agira ati“ Urubyiruko rwinshi rwijanditse mu bikorwa by’ivangura n’amacakubiri, benshi bagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 bananirwa kwitandukanya n’ikibi. Uyu munsi twe nk’urubyiruko tugamije kubaka amateka meza, turi ku ruhembe rw’imbere mu kwigisha bagenzi bacu aho dutuye n’aho tugenda, ko bahindura imyumvire, tukubaka amateka mashya, tukajya mu mujishi umwe wo kubaka Igihugu kizira Amacakubiri Ivangura”.
Dushimimana Musafiri, ahagarariye urugaga rw’Urubyiruko mu Murenge wa Kayenzi. Asanga nk’urubyiruko igikwiye ari uguhuza imbaraga, zigakoreshwa mu byubaka Igihugu. Ko indorerwa buri wese akwiye kubonamo mugenzi we ari Ubunyarwanda gusa.
Ati “ Gahunda ya Ndi Umunyarwanda ni ukumva ko uri Umunyarwanda muzima, ugendera mu murongo usobanutse wa politiki na Gahunda z’Igihugu, ukarebera buri wese mu ishusho yo kuba Umunyarwanda aho ku murebera mu yandi masura atandukanye”. Akomeza avuga ko uwaba yifitemo ibitekerezo binyuranye n’imirongo migari ya Gahunda ya Ndi Umunyarwanda akwiye guhinduka.
Uwineza Angelique, umwe mu bakobwa bahuguwe avuga ko byinshi bize mu mashuri ndetse n’ibyo bagiye babwirwa n’Ababyeyi ari uko Amateka y’u Rwanda yabaye mabi kugera kuri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, ko nk’urubyiruko intego ari uguhindura ayo mateka mabi yaranze urubyiruko rwababanjirije, bakubaka ameza yubaka Igihugu cyiza bazasiga.
Avuga kandi ko nk’urubyiruko, bafite amahirwe yo kuba bafite ubuyobozi bwiza, buhora bushakira icyiza buri Munyarwanda. Ibi ngo ni ishema ndetse bikaba bibatera imbaraga zo gukora batiganda kugira ngo baharanire icyiza, bubake Igihugu mu mbaraga zabo. Avuga kandi ko andi mahirwe nk’urubyiruko bafite ashingiye ku kuba hari benshi bafatiraho urugero bari mu nzego zitandukanye z’ubuyobozi no mu byiciro by’ubuzima bitandukanye.
Angelique, avuga kandi ko uyu munsi nk’urubyiruko bakwiye kwifashisha inzira zose bafite zirimo n’imbuga nkoranyambaga mu kubwira bagenzi babo n’Isi yose ibyiza by’Igihugu, bakarata imiyoborere myiza yo shingiro ryo guca Ivangura n’Amacakuburi. Asaba gabenzi be gushyira imbere Gahunda ya Ndi Umunyarwanda, bagaharanira guca burundu Amacakubiri n’Ivangura.
Uwababyeyi Diane, atuye mu kagari ka Cubi. Avuga ko aho isi igeze iri ku muvuduko mu bijyanye n’ikoranabuhanga, ko nk’urubyiruko aya ari amwe mu mahirwe bafite mu gukoresha neza iri koranabuhanga, bagakoresha imbuga nkoranyambaga mu kwigisha no gufasha bagenzi babo kuba mu byiza, Gukunda Igihugu no kugikorera.
Diane, Avuga ko Gahunda ya Ndi Umunyarwanda ibereye buri wese. Ati “ Iyi ni gahunda ya Ndi Umunyarwanda, aho buri wese akwiye kwiyumvamo ko ari Umunyarwanda, wareba mugenzi wawe ukamubonamo Umunyarwanda aho kumubona nk’umunyamahanga cyangwa se ngo umubonemo ubundi bwoko runaka. Ndi Umunyarwanda iratubumbye twese, iraduhuza kurusha ikindi cyose, haba aho dutuye, aho dukorera n’aho tugenda”.
Urubyiruko rusaga 650 mu Murenge wa Kayenzi nirwo ruri ku isonga mu guhuza imbaraga n’ibitekerezo, bagamije kwigisha no gufasha bagenzi babo, ko imbaraga zabo bakwiye kuziha Igihugu, bagakora ntawe basiganya kuko ngo bimirije imbere kuzasigira abazabakomokaho umurage mwiza w’u Rwanda ruzira Amacakubiri n’Ivangura.
Ibiganiro bya Ndi Umunyarwanda mu kurwanya ivangurara n’Amacakubiri mu muryango Nyarwanda, bitanga umwanya wo kwitekerezaho no gutekereza uko buri muntu ku giti cye yakubaka Ubunyarwanda; Ni umwakanya wo gusesengura no komorana ibikokere abaganira batewe n’amateka; Ni umwanya wo kwiyubakamo indangagaciro zirangwa no kwigirira icyizere, gukunda Igihugu, kugiteza imbere no guharanira ko nta cyagisubiza inyuma. Ni ibiganiro kandi bitanga umwanya wo kumenyana byimbitse, kubwizanya ukuri mu bworoherane, kwizerana, gutega amatwi no kumva abandi.
Munyaneza Theogene / intyoza.com