Muhanga: Nsabimana warokotse jenoside ntatewe ubwoba n’abamutemeye insina
Nsabimana Andre, uherutse guterwa n’abagizi ba nabi bakamutemera urutoki, asanzwe ari Umuyobozi w’Isibo “Umucyo”. Avuga ko abaturage abereye Mutwarasibo bababajwe n’ubugwari bwagaragajwe n’aba bagome. Avuga kandi ko nyuma ya Jenoside yamutwaye Ababyeyi, inshuti n’Abavandimwe, yize uburyo bwo kwibeshaho kandi ko yiteguye gukomeza kuyobora abo ashinzwe nta kurangara.
Aganira na intyoza.com nyuma yo gukorerwa ibi bikorwa bigayitse, Nsabimana avuga ko atacibwa intege n’abantu nk’aba bakora ibikorwa by’ubugome banitwikiriye ijoro. Ashimira Abaturage n’ubuyobozi bakomeje kumuba hafi, akavuga ko ameze neza.
Yagize ati” Muri rusange meze neza kandi ndakomeye ndashimira ubufasha bwose nahawe n’abaturage kuko bababajwe n’iki gikorwa cy’ubugome ndetse n’ubuyobozi bwanyeretse ko ntari njyenyine. Nanjye nabonye ko hari abanzirikana bityo sinteze kubatetereza nzababa hafi kuko banyeretse byinshi nkuramo isomo rishinze imizi”.
Akomeza ati” Reka nkubwire nyuma yo kurokoka jenoside yantwaye ababyeyi n’abavandimwe banjye nize uburyo bwo kwibeshaho kandi ntabwo nkwiye gusigaranwa n’agahinda ndetse n’ayo mateka mabi twanyuzemo. Ndajwe ishinga no kubera urugero abaturage bose kuko bampaye inshingano zo gufatanya kugera ku iterambere ridukwiye nk’isibo yacu “Umucyo”, bityo tugomba kubaho nk’abadasanzwe, tureba icyerekezo cyaho tugana, ntabwo tuzasubira inyuma”.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nyamabuye, Nshimiyimana Jean Claude, avuga kuri iki gikorwa kigayitse cyakorewe Nsabimana, yagize ati” Ibi ababikora nta ntege bafite, n’ikimenyimenyi babikora bitwikiriye ijoro. Ababikoze bifuza ko uyu muturage wacu adatera imbere bakabikora bagamije gutuma yiheba. Gutema igitoki kiteze ngo abantu bavuge ko ari ugiye kukirya, nk’ubuyobozi tugomba guhumuriza umuturage wagize ikibazo, ariko ababikoze bafite ubwoba, iyo baba badafite ubwoba bari kubikora ku manywa bakagaragaza intege bafite tukamenya n’aho bazikura”.
Perezida wa Ibuka mu murenge wa Nyamabuye, Isa Bayiringire Danny ashimira ubuyobozi bw’umurenge wa Nyamabuye uburyo bakomeje kwita no gufasha abarokotse jenoside. Yongeraho ko ibikorwa nk’ ibi ari ibisigisi by’amateka ya jenoside.
Akomeza avuga ko Abanyarwanda bari mu rugamba rwo kwiyubakira igihugu bagamije gutera imbere, ko icyo buri wese asabwa ari ugukoresha intege afite zose. Agira inama abagifite umutima winangiye, abakirangwa n’ibikorwa bibi byo gushaka guhohotera abarokotse banashaka gutobera Abanyarwanda ku byiza by’iterambere barimo ko ibyo bikorwa byabo bigayitse ari ubusa, ko ahubwo bakwiye gufasha hasi ingengabitekerezo ya Jenoside bagafatanya n’abandi kubaka Igihugu.
Nyuma yuko Nsabimana Andre atemewe insina, akomeje gusurwa n’abaturage baturanye. Ashimira kandi ubuyobozi bw’Umurenge wa Nyamabuye bwamusuye, bukamufata mu mugongo bumuha ubufasha butandukanye burimo ibyo kurya nk’umuceri, Kawunga, Ibishyimbo n’indyoshya ndyo ndetse n’amasabune yo kumesa.
Akimana Jean de Dieu