Uyu ni umunsi wo “Gusomana”, inzobere zivuga ko kubikora ari ingenzi mu buzima
Buri mwaka tariki ya 06 Nyakanga, ni umunsi abantu ku Isi yose bizihiza umunsi mpuzamahanga wo “Gusomana”. Inzobere zivuga ko iki ari igikorwa cy’ingenzi mu buzima. Hari uburyo butandukanye bikorwamo, ariko byose bishingiye ku rukundo kandi bigakiza umujagararo( Stress).
Ni umunsi wizihijwe bwa mbere mu Bwongereza ahagana mu myaka ya 1960 uza gukwirakwira mu bindi bihugu mu myaka ya 2000. Mu myaka ishize, Andrea Demirjian inzobere mu gusomana akaba n’umwanditsi w’igitabo “Kissing: Everything You Ever Wanted to Know About One of Life’s Sweetest Pleasures” yabwiye BBC dukesha iyi nkuru ko uyu munsi ari ingenzi mu buzima.
Madamu Demirjian wo muri Bahamas yavuze ko abawushyizeho babonye ko “gusomana ari ikintu cyiza cyo gukora, no kugira ngo abantu bumve icyo gusomana bivuze“.
Demirjian avuga ko amoko yo gusomana ari;
- Gusoma umuntu ku itama umuramutsa
- Gusoma umuntu ku munwa ukojejeho akanya gato
- Gusoma umuntu ku kiganza umuramutsa umwishimiye
- Gusomana byimbitse mugahuza indimi bigatinda
Ni iki gituma gusomana biba byiza?
Andrea Demirjian yavuze ko uko umuntu yitwaye mbere yabyo ari ingenzi, hamwe n’utumenyetso dutoya umuntu yakoresha umubiri we mbere yabyo. Ati:” Ariko kuba ufite umwuka mwiza ni ibintu by’ingenzi cyane, icyo gituma abantu babiri basomana bagira ibihe byiza”.
Avuga ko gusomana byagiye bihinduka uko ibihe byagiye bisimburana, bikava ku gusomana ku kiganza abantu baramukanya, bikagera aho bigeze ubu.
Gusomana bimaze iki?
Inzobere mu buzima zivuga ko gusoma umukunzi wawe umunota umwe bituma utwika ibinure bingana na calories 26, zivuga kandi ko hari ubushakashatsi bwerekanye ko gusomana birinda umujagararo (stress) bigatera ubuzima bwiza.
Demirjian ati: “Gusoma umwana uri umubyeyi we, gusoma inshuti yawe…ni ikintu gituma umuntu yumva ameze neza, umuntu yumva akunzwe, yumva yitaweho, yumva adasanzwe.
“Niba rero ikintu cyoroshye nko gusoma umuntu bituma yumva ameze neza kandi nta kiguzi na kimwe bisaba, ndavuga nti ‘tanga ku rukundo mu gusomana’”.
Ushobora gusoma umuntu wese?
Demirjian ati:” Yego, nta muntu wanga gusomwa, nta muntu wanga gukundwa, wasoma umuntu wese ariko ugashyiramo icyubahiro. Ntabwo wasimbukira umuntu witambukira wese ngo umusome, ushobora no kumutera ubwoba”.
Kuri uyu munsi wo gusomana nawe ntutangwe, gusa ukore ibyo ushoboye bibereye mwembi cyangwa uwo ushaka gusoma. Niba ushaka no guca umuhigo, wamenya ko abafite uwanditswe na Guiness World of Records ari Ekkachai Tiranarat na Laksana Tiranarat bo muri Thailand, mu 2013 bamaze 58h35’58” basomana byimbitse badakuraho!!.
Photo/brightside
Munyaneza Theogene / intyoza.com