Amajyepfo: Abasoreshwa bashimiwe kuba bararengeje intego bihaye yo kwinjiza imisoro
Komiseri Mukuru w’Ikigo cy’igihugu gishinzwe imisoro n’amahoro(RRA), Bizimana Ruganintwali Pascal, avuga ko ashimira abasoreshwa bo muri iyi ntara bashoboye gutanga imisoro ku kigero cyo hejuru ndetse bakirengagiza ingaruka bagizweho na COVID-19.
Komiseri Bizimana wa RRA, ibi yabigarutseho kuri uyu wa Gatatu Tariki 03 Ugushyingo 2021 mu karere ka Muhanga, mu birori byo gushimira abasoreshwa ku ruhare bagira mu gutanga imisoro ifasha igihugu kwegereza abaturage bimwe mu bikorwaremezo.
Mu ijambo Komiseri yagejeje ku basoreshwa bahagarariye abandi, yavuze ko iyi ntara mu mwaka wa 2020-2021 bagize uruhare mu kwinjiza imisoro isaga 102,9% ingana na miliyari 44,5 bitewe n’imikoranire myiza ya RRA n’abasora, ndetse n’izamuka ry’imyumvire ku ikoreshwa ry’ikoranabuhanga mu kwishyura (EBM).
Yagize ati” Turabashimira ko mu ntego mwari mwarihaye mwayigezeho ku kigero kingana 102,9% kuko mwinjije asaga miliyari 44,5 frw mu gihe mwari mufite intego ingana no gukusanya miliyari 43,2 frw ndetse hiyongereyeho asaga miliyari 4,5 bingana na 11,2% ugereranyije na 2019-2020 tukaba tubona ko byatewe nuko imyumvire yagiye ihinduka ku basoreshwa ndetse n’imikoranire myiza n’ikigo cyacu, ariko no gukoresha ikoranabuhanga mu kwishyura EBM”.
Akomeza avuga ko iyi ntara mu gihembwe cya I cya 2021-2022 hakusanyijwe asaga miliyari 9,4 ku ntego ya miliyari 11,7 bingana na 80% gusa aha intego yari igambiriwe ntabwo yagezweho ugereranyije n’igihembwe cya I cya 2020-2021 ariko uyu musoro wiyongereyeho asaga 3%.
Naho imisoro yeguriwe inzego z’ibanze uturere two mu majyepfo hinjijwe asaga miliyari 2,1 ku ntego ya miliyari 2 mu gihembwe cya I cya 2021-2022 bingana na 103,3%. akemeza ko ibi byagezweho ku bufatanye bwa RRA n’abasora bamaze kuzamura imyumvire yabo n’impamvu batanga umusoro neza.
Yagize ati” Nibyo mu gihembwe cya I cya 2021-2022 iyi ntara yabashije gukusanya miliyari 9,4 ku ntego ya miliyari 11,7 bikaba bingana na 80%, gusa intego yari igambiriwe ntabwo yagezweho ariko ugereranyije n’igihembwe cya I cya 2020- 2021 uyu musoro wiyongereyeho 3% ndetse imisoro yeguriwe inzego z’ibanze mu gihembwe cya I cya 2021 ubona ko igipimo cyazamutse kuko hinjijwe asaga miliyari 2,1 ku ntego ya miliyari 2, bingana 103,3 % bikaba byaratewe nuko abasora bumva impamvu yo gutanga umusoro kandi bakawutanga ku bushake bwabo”.
Mu bindi byagarutsweho kandi birimo gushyirwamo ingufu ni ugukangurira abasoreshwa gukomeza gukoresha ikoranabuhanga mu gutanga inyemezabwishyu ndetse no kubigira ibyabo bagakomeza gutanga imisoro neza kandi ku gihe, bakirinda kugwa mu bihano bituruka ku kudatangira ku gihe imisoro.
Akimana Jean de Dieu