Muhanga: Ibyo utamenye ku ihagarikwa ry’igitaramo cya Silent Disco
Igitaramo cya Silent Disco cyagombaga kubera mu kabari kazwi nka “New Terrasse Chez Vincent” cyarahagaritswe kubera ubwumvikane bucye hagati y’abateguye iki gitaramo na ba nyiri aka kabari nyuma yo kwinjiza abari baguze amatike yo kucyitabira na nyiri akabari agashaka kwinjiza abakiriya basanzwe batipimishije. Ni igitaramo cyagombaga kuba kuwa Gatandatu tariki ya 27 Ugushyingo 2021.
Abari bitabiriye iki gitaramo bavuga ko ba nyiri aka kabari bifuzaga ko n’abandi bakiriya binjira batipimishije akabari kagakomeza gukora nkuko bisanzwe, mu gihe abateguye iki gitaramo bifuzaga ko uwaguze itike ariwe winjira gusa.
Mukamasabo Diane avuga ko yaguze itike ashaka kwishimana n’umuryango we ariko bakaza kubwirwa ko gisubitswe, bituma bashaka amakuru bamenya ko gifunzwe bitewe n’ubwumvikane bucye hagati y’abateguye igitaramo naho cyagombaga kubera.
Yagize ati” Naguze tike nshaka kwinezeza ndetse no gusohokana n’umuryango wanjye, ariko siniyumvishaga icyatuma iki gitaramo gihagarikwa kuko ibyo twasabwaga byose byari byakozwe, twipimishije COVID-19, ariko nyuma twamenye ko byaturutse ku bwumvikane bucye bw’abateguye iki gitaramo”.
Mugengana Diogene, avuga ko Polisi yabihagaritse yakoze inshingano zayo kuko batse uburenganzira bw’igitaramo ariko bo ubwabo babirwaniramo. Ahamya ko nk’abaguze amatike bakanubahiriza ibyasabwaga babihombeyemo.
Yagize ati” Tukimara kumenya ko igitaramo kitakibaye twarababaye tunagirango ni Polisi igifunze, ariko tunamenya ko abateguraga iki gitaramo aribo babirwaniyemo ntibumvikane, twebwe duhomba amatike twaguze n’ibipimo bya COVID-19 twakoresheje”.
Ku ruhande rwa Descenty yateguye iki gitaramo, bavuga ko bahombye ndetse bazitabaza inzira z’amategeko kuko abasaga 161 bose bari bamaze kugura amatike ndetse banahabwa “Ecouteur”zo kumviramo, batungurwa no kubona ba nyiri akabari bavuga ko n’abandi bakiriya bagomba kwinjira bo batipimishije, babona baba barenze ku nshingano zabo zo kubahiriza amabwiriza.
Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyepfo, Superintendent of Police (SP) Theobald Kanamugire avuga ko iki gitaramo koko cyahagaritswe kubera ubwumvikane bucye bw’abateguye iki gitaramo naho cyagombaga kubera kuko buri wese yakururaga yishyira.
Akomeza avuga ko uburenganzira basabye bwari ubwo gukora igitaramo bityo rero ntabwo Polisi yaza gucungira umutekano akabari kuko abazaga mu gitaramo berekanaga ko bipimishije kandi banubahirije amabwiriza, ariko ngo nyiri aka kabari agashaka ko n’abandi bakiriya bakwinjira bituma iki gitaramo kitaba.
Bamwe mu bitabiriye bene nk’iki gitaramo cyabereye i Butare, bavuga ko uburyo ibi bitaramo bikorwamo bitandukanye cyane n’ibyari bisanzwe, ko ababyitabiriye badashobora gusabana kuko buri wese aba yumva umuziki we gusa kandi akumva umuvanzi w’imiziki ashaka.
Abateguye iki gitaramo bavuga ko bagiye kwiyambaza abanyamategeko kuko bari batanze byinshi kugirango iki gitaramo kigende neza, banezeze abanyamuhanga, ko ndetse gihagarikwa hari abafashe ibikoresho bamwe baranabitahana.
Akimana Jean de Dieu